RITCO igiye kurushaho kwegera abatuye mu cyaro

Ikigo cyitwa RITCO Ltd (Rwanda Inter-Link Transport Company) gikora ibijyanye no gutwara abagenzi hirya no hino mu gihugu, kiratangaza ko kigiye kwibanda ku kwerekeza mu mihanda yo mu cyaro ihuza icyaro n’imijyi mito ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey (hagati) avuga ko bafite gahunda yo kugera mu mihanda y'icyaro aho izindi modoka zitwara abagenzi zitagera
Umuyobozi wa RITCO Ltd, Nkusi Godfrey (hagati) avuga ko bafite gahunda yo kugera mu mihanda y’icyaro aho izindi modoka zitwara abagenzi zitagera

Nkusi Godfrey uyobora RITCO avuga ko ibyo ngo bazabikora barenga imijyi ahubwo bagere no hirya mu cyaro aho abandi batwara abagenzi batagera.

Ati “Urugero nk’aho twari dusanzwe dukora muri Kigali – Huye, ntabwo tugarukira mu bagenda muri uwo muhanda gusa ahubwo dushaka no kujya mu bice by’icyaro bya Nyabimata, Kivu, Ruheru n’ahandi, ku buryo umuturage azava ku Ruheru akajya gukorera i Muhanga cyangwa i Kigali nta mpungenge.”

RITCO ivuga ko aho bakorera bagiye kuhakuba kabiri

Ubuyobozi bwa RITCO buvuga ko imodoka zabo zageraga mu byerekezo 46, bakaba bateganya kubyongera bikagera kuri 90.

Imikorere mishya ya RITCO ngo izakemura ikibazo cy’abagenzi bagorwaga no kubona imodoka zibavana mu cyaro, abandi ugasanga barara mu nzira babuze imodoka cyangwa bikabasaba kuzinduka bagakora urugendo rurerure n’amaguru kugira ngo bagere aho bafatira imodoka.

Umuyobozi wa RITCO ati “Turashaka gukora ku buryo ubuzima bwabo bworoha kurushaho. Ha handi bitari ngombwa ko umugenzi azinduka saa cyenda z’ijoro ngo ajye gutega Bisi. RITCO izamwegerezwa ku buryo ashobora kuba yatega imodoka saa mbili, bitamusabye kurara akora urugendo cyangwa kurara muri Gare kugira ngo abashe kubona imodoka. Imodoka uko ziba nyinshi, bizatuma na bya bibazo abaturage bari bafite byo gutega imodoka bigabanuka.”

RITCO yongereye umubare w'imodoka, bituma n'aho yerekeza hiyongera
RITCO yongereye umubare w’imodoka, bituma n’aho yerekeza hiyongera

RITCO ni ikigo cyigenga gitwara abagenzi hirya no hino mu Rwanda cyasimbuye icyari icya Leta cyitwaga ONATRACOM.

Ikigo RITCO cyatangiye muri 2016, gitangirana imodoka nke cyane 33 na zo z’intizanyo ya Leta y’u Rwanda mu buryo bwo kugifasha kugira ngo gitangire cyiyubake. Icyakora ngo cyari gifite ibitekerezo ndetse n’imigambi ikomeye, hagendewe kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yari iriho yo guteza imbere ibyerekeranye n’ingendo ndetse n’ubwikorezi.

Ikigo RITCO cyari gifite intego yo kugira imodoka 163 mu myaka itanu, zose hamwe zitwara abantu 6840. Mu myaka isaga gato itatu RITCO imaze, ifite imodoka 133. Ni ukuvuga ko guhera muri 2017 kugeza uyu munsi, babashije kuzana imodoka nshya 100 kandi zifite imyanya minini.

Muri izo modoka 163 harimo iz’imyanya 18 n’iz’imyanya 30, ariko baherutse kuzana izindi zifite imyanya myinshi, aho ifite mike ari imyanya 49.

Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey avuga ko bagitangira muri 2016, bihaye intego y’imyaka itanu yo gutwara abantu, mu myaka itatu n’igice imaze gushira bayigezeho ku kigero cya 84%.

Ubuyobozi bwa RITCO buvuga kandi ko guhera mu mwaka wa 2016 batwaye abagenzi bake kuko serivisi zari zitaranozwa cyane cyane iz’ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2017 RITCO yatwaye abagenzi ibihumbi 191. Mu mwaka wa 2018 ngo nibwo RITCO isa nk’aho yatangiye gukora neza kuko yatwaye abagenzi miliyoni imwe n’ibihumbi 749 n’abantu 553. Mu mwaka wa 2019, abagenzi bendaga kwikuba kabiri kuko RITCO yatwaye abagenzi miliyoni ebyiri n’ibihumbi 774 n’abantu 554.

Muri uyu mwaka wa 2020, RITCO iteganya ko abagenzi izatwara baziyongera bakagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 500. Ibi ubuyobozi bwa RITCO bubivuga bushingiye ku modoka nini kandi nshyashya ziyongereye ku zo bari basanganywe.

Mu bindi bateganya kunoza cyane, ni uburyo bwo gutanga serivisi, barushaho kwakira neza ababagana no kubatwara neza mu nzira.

Umuyobozi wa RITCO ati “Tugira amahugurwa ahoraho, tugira umuntu wigisha abakozi ku mutekano wo mu muhanda, tukagira uwigisha abakozi kwakira neza ababagana n’uwigisha ku myitwarire rusange ikwiye kuranga abakozi mu kazi.”

Ubuyobozi bwa RITCO buvuga ko bwanashyizeho ingamba zikomeye zatumye abashoferi batwara neza abagenzi, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

muzazinyuze mururiya muhanda unyura Skol ugahinguka Gakenke Tantum nubwo ukoze ariko haracyari ubwigunge

Twizeyimana Cyriaque yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Ark muzajye mumemenyako n’amafranga yabuze ntimukaduce meshi kbx.kuko nko kuva aho i kigali werekeza mu magepfo mutugabanyirize kuko harababa bajyera kuka nyaru boader mukaduca meshi muzajye mushyiramo imiyaga kbx naho ubundi turabemera kuko muduha service uko tubishaka.murakoze ni jean claude nshimirimana.uherereye muka mukarere ka ngoma ark murugo ni ibutare mukarere ka gisagara inyanza sector.turabakunda

Nshimirimana jean claude yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Nabakoze ibizamini bya kazo amanita ajye asohoKa vuba kuko gutinda niho hava ibibazo

Pascal yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Turayikeneye kuri Ligne ya Nkoto-Kamonyi

bigabo yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Turashima ikigo Ritco ltd ko cyazanye izindi modoka, ariko mukosore ligne ya Kigali-Huye ijye igenda direct itanyuze muri gare ya Muhanga bizadushimisha murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Nukuri mwakemuye byinshimumuhanda Rubavu-Karongi ariko imodoka zanyu ninke ziratinda

Hategekimana Fidele yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka