Rilima: Imyaka 7 irashize abaturage batarahabwa ingurane y’imyaka yabo
Hasize imyaka irindwi abaturage bo mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera batarahabwa ingurane z’imyka yabo yangijwe igihe umushinga wa SOGEA SATOM wakwirakwizaga amazi mu ngo muri uyo murenge.
Abatuye muri uyu murenge, bavuga ko uretse aya mafaranga bari baremerewe babuze, ubu ngo n’andi amaze kubashiraho kubera guhora mu ngendo zo kujya ku murenge gukurikirana ingurane yabo.
Bavuga ko batanze ibikorwa by’amajyambere, kuko ngo nabo bakeneye kubaho neza nk’abandi batuye hirya no hino mu gihugu bamaze kugerwaho n’ibikorwa remezo, ariko nanone ngo ibikorwa remezo ntibyasimbuzwa akarengane babona bakorewe.
Nkundabatware Jean d’Amour yarimburiwe imyaka irimo Soya, Imyumbati, Imbingo, Kawa, Insina, ibiti by’imivumu n’indi bifite agiciro ka ngana n’amafaranga ibihumbi 70 ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Ndayisenga Silas nawe utuye Rilima, avuga ko we kuba yarabaruriwe ntahabwe ingurane yemerewe, ngo byamuteye ubukene bukabije kuko umwanya munini awutakaza mu kwiruka kuri aya mafaranga, uyu mugabo akavuga ko nyuma yo gusinya inshuro enye zose ku murenge, ngo ntiyegeze atuza ngo yicare arebe n’ibindi yakwikorera.
Sinzi Francois atuye mu mudugudu wa Buhoro akagari Kimaranzara umurenge wa Rilima, we avuga ko ibi bitamubayeho, ariko ngo hari abaturanyi be byabayeho nk’uwitwa Kabarira Claver kugeza ubu nawe wategereje akaba yarahebye.
Ngo hari n’abantu b’abakecuru badafite ubirukankira inyuma y’iki ikibazo, ugasanga bamwe batazi n’aho babariza ngo kuko baheruka bababwira gufunguza konti muri za banki nk’uko bitangazwa na Habanabakize Fredoire utuye muri uyu murenge wa Rilima.

Gasirabo Gaspard ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, avuga ko iki kibazo atakizi neza kuko ngo amaze igihe gito atangiye imirimo ye muri uyu murenge. Gusa ngo icyo azi ni uko aba baturage basabwe gufunguza konti mu murenge Sacco ngo bazashyirirweho ingurane yabo bemerewe.
Impamvu y’itinda ry’aya mafaranga
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, bwo buvuga ko intandaro y’itinda ry’aya mafaranga yatewe n’abaturage batagiye babonekera igihe kimwe mu gihe cyo gusinya, ngo kuko byagiye bigorana kubahuriza hamwe.
Phocas Nzeyimana ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Bugesera, avuga ko minisiteri y’ibikorwa remezo ariyo yari ifite mu nshingano zayo kwishyura izi ngurane, ngo ni kenshi bagiye bageza urutonde rw’abagomba kwishyurwa n’iyi minisiteri, ariko ngo kuko urutonde rwabaga rutariho abagombaga kwishyurwa bose, byatumaga minisiteri y’ibikorwa remezo ibasaba gusubiramo ayo ma lisite kugirango abaturage bose bishyurirwe rimwe.
Nzeyimana yagize ati “ twahuye n’ibibazo bikomeye cyane, kuko hari nk’uwo babaruriraga umutungo we ugahwana 500 cyangwa 1000 ntiyirirwe ayakurikirana, undi ukumva ngo yarapfuye kuburyo guhuza lisite y’abagombaga kuyahabwa byatugoye cyane”.
Nzeyimana akomeza avuga ko bitoroshye kumenya umubare w’amafaranga n’umubare w’abantu bagomba kuyahabwa, ngo hafashwe icyemezo cy’uko abiyandikishije uko bangana bose aribo bagiye guhabwa ingurane zabo.
Asoza avuga ko ubu ikibazo cy’aba baturage cyamaze kuva muri minisiteri y’ibikorwa remezo kikaba kiri muri minisiteri y’imari n’igenamigambi nayo icyo ishigaje akaba ari ukohereza aya mafaranga kuri konti z’aba baturage mu gihe gito.
Gusa ngo nubwo iyi miyoboro y’amazi yamaze kunyuzwa mu mirima y’aba baturage hakangizwa imyaka yabo n’ingurane bemerewe ntibayibone, bavuga ko babona ntacyo byabamariye kuko n’ubundi nta mazi bafite bakaba bagikoresha amazi mabi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyamakuru baragowe. None se ntutubwira niba ari wowe mwavuganye.Niba kandi ari nawe wagombye kuvuguruza wandikiraigitangazamakuru uvuga ibyo yavuze nabi wamubwiye. None se udushyiz mu cyeragati ngo abanyamakuru urabamenye.bamenye nyine. Mbere yo kubavugisha ujye umenya ko ugomba kuba sure y’ibyo ugiye kuvuga. Wakumva utiyizeye nabwo ukayirya urwara cyangwa ugakwepa(nubwo numva byaba ari ububwa). Aho kuvuga ngo ntuzongera kwizera itangazamakuru ahubwo ntuzongere kwiyizera cyangwa se wiyimakazemo umuco wo kwiyizera.
Ubundi wowe wifuzaga ko yandika ibiki niba wumva ko ibyo yanditse atari byo?Njye ndabona rwose iyi nkuru yanditse neza rwose.
Eric,utumye ntazongera kwizera itangazamakuru kuko ibyo twakubwiye sibyo wanditse muriyi nkuru yawe;uziko wateranya abantu n’abandi,wandika inkuru uko batayikubwiye.ubundi ni gute washakisha amakuru kuri telephone ukayatangaza mu nyandiko ntuvuge ibinyuranye n’ibyo bakubwiye?