RIB yerekanye ibicuruzwa bitemewe byafashwe by’asaga miliyoni 39Frw

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ibicuruzwa bitemewe byafashwe mu gihe cy’iminsi ibiri, birimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, bifite agaciro ka 39.891.473 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibyafashwe byiganjemo ibiribwa n'ibinyobwa
Ibyafashwe byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa

Ni ibicuruzwa byafashwe hagati ya tariki 29 na 30 Werurwe 2022, bifatirwa mu bice bitandukanye by’igihugu muri Operasiyo yiswe OPSON XI, ikaba yarafatiwemo abantu 10 ndetse hanakibwa amande ya Miliyoni 63 yatanzwe n’abantu bagaragaye muri ibyo bikorwa.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu 06 Mata 2022, bavuze ko mu turere 30 tugize igihugu, hagenzuwe ahantu hatandukanye hakorerwa ubucuruzi hagera kuri 430, basanga hari inganda zigera kuri 99 zidafite ibyangombwa bizemerera gukora, banasanga ibicuruzwa birimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, 116 bitarandikwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (RFDA).

Hanafashwe amoko atandukanye y’ibicuruzwa byarangije igihe bingana na 172, aho 150 muri byo ari ibiribwa birimo imitobe, Fanta, amata na za marigarine (Blue band), hanafatwa ibicuruzwa biba byarakuwe ku isoko byiganjemo inzoga zagiye zigira ingaruka ku buzima bw’abantu, harimo izwi nka Kibamba na Fresh Tangawizi.

Nubwo amamesa yemewe mu Rwanda ariko ngo ayafashwe ntagaragaza igihe yakorewe ndetse n'igihe azarangirira bituma ubuziranenge bwayo bukemangwa
Nubwo amamesa yemewe mu Rwanda ariko ngo ayafashwe ntagaragaza igihe yakorewe ndetse n’igihe azarangirira bituma ubuziranenge bwayo bukemangwa

Hirya no hino mu masoko n’amaduka, hanafatiwe ibintu bitandukanye bigera 55 bitagaragazaga igihe bishobora kuzarangirira cyangwa aho byakorewe. Ikindi gikomeye ni inzoga zisembuye zitemewe amoko 35 zabonetse, zipfunyitse mu macupa ya pulasitiki, ibintu bishobora kugira ingaruka zitari izi igihe gito gusa, ahubwo kirambye ku buzima bw’umuntu.

Farumasi eshatu (3) zakoraga zidafite ibyangombwa, izindi 10 zasanzwe zidafite abakozi b’abahanga mu bijyanye n’imiti, hamwe n’icyenda (9) z’ibijyanye n’imiti y’amatungo zakoraga zitarabona ibyangombwa, bikiyongeraho amoko 47 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iperereza no gukumira ibyaha muri RIB, Peter Karake, avuga ko abacuruzi baba bibaza ko barimo gushakisha amaramuko kandi nyamara barimo gukora ibyaha, bihanwa n’amategeko.

Ati “Hari n’abarenga bikavamo ibyaha bikomeye cyane, birimo ibishobora kuviramo umuntu uburwayi cyangwa kubura ubuzima bwe, iyo biviriyemo umuntu indwara idakira ibihano bishobora kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 n’amande y’ibihumbi 500 kugera kuri Miliyoni. Hari n’aho byagaragaye, abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, bikaviramo abantu gutakaza ubuzima bwabo, icyo gihe ukurikiranwaho ibyaha bikomeye”.

Amavuta ya Mukorogo ni kimwe mu bicuruzwa bitemewe bifatwa kenshi
Amavuta ya Mukorogo ni kimwe mu bicuruzwa bitemewe bifatwa kenshi

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kureba ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri RFDA, Lazaro Ntirenganya, asaba abacuruzi by’umwihariko abafite inganda kwandikisha ibicuruzwa byabo.

Ati “Ndibutsa abanyenganda kugana RFDA, kugira ngo ugiye gutangiza uruganda ayegere, abaze ibisabwa, abimenye, agende abyuzuze, uruganda rwawe rwinjire mu cyiciro cy’inganda zemewe mu gihugu. N’izikora zegere RFDA ibicuruzwa byandikwe, kuko iyo byamaze kwandikwa bishyirwaho icyo twita QR Code, ishobora kuzajya ifasha abantu kubona amakuru kuri icyo gicuruzwa”.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), ruvuga ko abantu bishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe batishyura imisoro, ibintu basanga biteza igihugu igihombo, ku buryo bikoma mu nkokora iterambere ry’igihugu n’iry’abacuruzi muri rusange.

 Karake avuga ko abantu bafatiwe batangiye gukurikiranywa n'inkiko
Karake avuga ko abantu bafatiwe batangiye gukurikiranywa n’inkiko

Abaguzi barasabwa kujya bitonda bakabanza kureba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.

Mu bicuruzwa byafashwe harimo n'ikiyobyabwenge cy'urumogi
Mu bicuruzwa byafashwe harimo n’ikiyobyabwenge cy’urumogi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka