RIB yavuze ko Kayumba adakurikiranyweho gushinga ishyaka

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba uherutse gushinga ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) yahamagajwe muri RIB.

Dr Kayumba ntakurikiranyweho gushinga ishyaka
Dr Kayumba ntakurikiranyweho gushinga ishyaka

Yavuze ko Dr Kayumba yitabye Ubugenzacyaha kubera ibyaha akurikiranyweho by’uko hari umunyeshuri yigishaga wamureze gushaka kumusambanya ku ngufu.

Dr Murangira yagize ati "Ni byo koko Kayumba yahamagajwe kugira ngo asubize ikirego twakiriye mu ntango z’uku kwezi. Uwari umunyeshuri we avuga ko Dr Kayumba yagerageje kumusambanya ku gahato, ntaho bihuriye no gushinga ishyaka".

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Kayumba na none atarimo kubazwa iby’umuyoboke w’ishyaka rye witwa Nkusi Jean Bosco watawe muri yombi ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.

Yavuze ko Nkusi akurikiranyweho ibyaha akekwaho kuba yarakoze ku itariki 02 Werurwe 2021, aho we na bagenzi be ngo bagiye mu Gakiriro ka Gisozi batera ubwoba umucuruzi, bamwe biyise abapolisi abandi biyise abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Umuvugizi wa RIB avuga ko Nkusi yari kumwe n’abitwa Mugwaneza Ismael, Muhire Theogène, Kabayabaya François ndetse n’abandi bantu babiri kugeza ubu bakirimo gushakishwa.

Dr Murangira avuga ko Nkusi na bagenzi be bafashe uwo mucuruzi bamuzererana mu Mujyi wa Kigali bamwaka Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 nk’igihano cy’uko ngo atishyura imisoro.

Dr Murangira akomeza avuga ko uwo mucuruzi yaje kwishakashakamo amafaranga akayaha Nkusi na bagenzi be ayanyujije kuri Mobile Money, bamurekuye akaba ari bwo yahise ajya kubarega kuri RIB.

Umuvugizi wa RIB avuga ko Nkusi n’ubundi yari amaze igihe gito avuye muri gereza, aho ngo yari yarafungiwe kunyereza amafaranga y’ikigo yakoreraga.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB

Yongeraho ko RIB ari urwego rwigenga kandi rutagira uwo rutinya, yaba yihishe mu mutaka wa politiki cyangwa ari umuntu usanzwe.

Yakomeje asobanura ko impamvu rimwe na rimwe RIB ifata abantu ntiyihutire kubitangaza, biterwa n’uko umuntu utarahamwa n’ibyaha afatwa nk’umwere, ndetse ko RIB iba yirinda kwica iperereza ryafatisha abandi bakurikiranyweho ibyaha.

Dr Murangira avuga ko kuba Kayumba arimo kubazwa ibijyanye n’icyaha ashinjwa n’uwo yigishaga, ngo bitavuze ko yatawe muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kujya muli politike bihira bacye.Benshi bajyamo bashaka ibyubahiro n’ubukire.Aho kubibona bagasarura imiruho yo gufungwa cyangwa kwicwa iyo badahunze.Abayehova ndabemera kuba batajya muli politike.Uyu doctor yari yimereye neza.Yatwigishaga neza kuli UR.

nemeye yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka