RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho

RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti, akaba yafashwe kuri uyu wa Gatanu tari 18 Gashyantare 2022.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter ya RIB, Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko kuba uwo wafunzwe ari umucambanza, bifite impamvu nkomezacyaha.

Yagize ati “Kuba ari umucamanza ukurikiranyweho iki cyaha bifite impamvu nkomezacyaha, itegeko rivuga ko umucamanza wese cyangwa umukemurampaka yasabye indonke aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu, ishobora kwikuba inshuro eshatu cyangwa eshanu”.

RIB irashimira abagize uruhare bose kugira ngo ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera, kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira ikigo cyigihugu cyubugenzacyaha (RIB) mu kunoza akazi kabo neza gusa ukekwaho icyaha nikimuhama abihanirwe nitegeko nkuko ribiteganya turabashimiye

Thierry IRAFASHA yanditse ku itariki ya: 18-02-2022  →  Musubize

Kigalitoday muzaduhe amakuru yo kumenya ukuntu umucamanza afatwa, harya ntaba afite ubudahangarwa (cyane iyo ari nka perezida w’urukiko) noneho kumufata bigasaba ko urw’ikirenga rubanza kubumwambura akabona gukorwaho? muzabitugezeho ndabatumye nk’umusomyi wanyu

Mugisha yanditse ku itariki ya: 18-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka