RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Mugombwa
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko Gitifu Bigwi Alain Lolain, yatawe muri yombi tariki ya 5 Ugushyingo 2024, akaba akurikiranyweho gusaba umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka.
Bigwi yafunzwe nyuma yo kujya atumizwaho na RIB akinangira kwitaba ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Ati “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha”.
Icyaha akurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Aramutse abihamijwe n’urukiko, yafungwa imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva kunshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.
RIB iributsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko. Iranakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.
Ohereza igitekerezo
|
Ntagitangaje kuri uyu mugabo. Natangara akoze ikintu kiza naho kuba inkundamugayo ni utuntu twe.
Uwo yabaye munzu yacu ashaka kuyituriganya ngo yarayiguze, tubimenya kare, ubuyobozi buyimukuramo. Agenda atishyuye ariko ibara yasize adusize Imana niyo yokuzabimubaza. Ahubwo ayobora abantu gute?RIB Imana ikomeze ibakoreremo muhashye abantu nkuwo
Muraho neza natwe mukarere ka muhanga district shyogwe sector kinini cell sedo wakagali ararya ruswa Cyn ikindi nuko hari umukecuru Leta yamutangiye mituweli ark sedo yamwanse amafranga ngo agure impapuro ngo nibindi buzuzaho kungirango yivuze ngo kuko aba Ari Leta yamwishyuriye ikindi gitifu mushya bazanye arakubita abantu arenda kubamara niba arinka abakubita nago tubizi mudukorere ubuvugizi murakoze
Muraho neza natwe mukarere ka muhanga district shyogwe sector kinini cell sedo wakagali ararya ruswa Cyn ikindi nuko hari umukecuru Leta yamutangiye mituweli ark sedo yamwanse amafranga ngo agure impapuro ngo nibindi buzuzaho kungirango yivuze ngo kuko aba Ari Leta yamwishyuriye ikindi gitifu mushya bazanye arakubita abantu arenda kubamara niba arinka abakubita nago tubizi mudukorere ubuvugizi murakoze
Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu Rwanda,mu mwaka wa 2021,abaturage 23%,nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Ikindi nuko n’abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wonyine wo gutsinda Ruswa.