RIB yataye muri yombi batatu bakekwaho ubujura no gutema amatungo
Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi mu Mudugudu wa Nyarurembo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ku itariki 02 Kamena 2024 Nahimiyimana Emmanuel w’imyaka 27, Habimana Emmanuel w’imyaka 27 na Munyeshyaka Vedaste w’imyaka 39, bakurikiranweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ubujura, no gukomeretsa amatungo yororerwa mu rugo, ndetse no kuyica.
RIB ivuga ko bakoze ibi byaha mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Kamena 2024, ubwo bafatwaga bamaze kwiba inka y’umuturage ndetse bakaba baranayitemye ku kaguru bakoresheje umuhoro.
RIB kandi ivuga ko abafashwe basanzwe barashyizeho umutwe w’abagizi ba nabi kuko bari basanzwe biba abaturage mu bihe bitandukanye, babashikuza ibyabo n’ibindi bikorwa bakora bitandukanye bihungabanya abaturage.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashari mu gihe dosiye yabo igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Ingingo ya 166 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya munani y’iryo tegeko yo igaragaza ko umuntu wese ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB kandi iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwiba no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, ikanibutsa abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese afatwa agashyikirizwa ubutabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|