RIB yakiriye dosiye 187 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi 100 yo Kwibuka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), buravuga ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye amadosiye 187 arimo abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo 234.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga 2023, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abo 234 bakurikiranyweho ibyaha 199, harimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside 166 n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri 33.

Ibi byaha ngo byiganjemo amagambo akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo y’abarokotse, kuzimiza, gutesha agaciro ndetse no kwangiza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside, no gutera amabuye ku nzu z’abarokotse Jenoside biganisha ku ngengabitekerezo yayo.

Yavuze ko mu bakekwaho ibi byaha harimo abagabo 183 bangana na 78.2%, ndetse n’abagore 51 bangana na 21.8%.

Yagize ati “Muri bariya bakurikiranywe, 10.7% bafite aho bahuriye na Jenoside, bamwe bari barayikurikiranyweho barababarirwa, 88.5% bo ntaho bahuriye nayo mu gihe 0.8% bafite abavandimwe bakurikiranyweho Jenoside.”

Umwihariko wagaragaye uyu mwaka ariko, ngo ni uko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa ububi bwo guhishira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho mu bafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ku bijyanye no guhisha amakuru y’ahashyinguwe imibiri y’abishwe.

RIB irasaba abantu gukomeza gutanga amakuru ku hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, kuko atari ikintu cyo guhisha.

Ikindi kintu cyiza cyagaragaye ngo ni uko abantu batagihishira uwakoze icyaha, bitandukanye na mbere aho ngo bajyaga mu iperereza ry’ahavugiwe amagambo arimo ingengabitekerezo, abari bahari bakimana amakuru ariko ubu ngo uwo muntu baramwifatira, bagahamagara inzego z’umutekano n’ubuyobozi.

RIB ariko nanone ngo iracyagaya abantu bagihishira abakoze ibyaha n’abarebera, cyane cyane urubyiruko kuko ari narwo rufite inyungu nyinshi mu kwanga ko Igihugu cyarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye urubyiruko by’umwihariko kuba aba mbere mu kurwanya ingengabiterekezo ya Jenoside, kugira ngo ruzabe mu Gihugu cyiza kizira ivangura.

Hakurikijwe Uturere, ku mwanya wa mbere haza Akarere ka Rwamagana mu hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi, hagakurikiraho aka Gasabo ndetse na Rusizi.

RIB kandi yavuze ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2023, amadosiye y’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 32.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka