RIB yahawe umuyobozi mushya, Col Pacifique Kayigamba Kabanda

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari umaze imyaka isaga irindwi kuri uwo mwanya n’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’intebe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Col Pacifique Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umwanya yashyizweho muri Gicurasi 2024, mu mpinduka Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.

Col (Rtd) Jeanot Ruhunga yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB muri Mata 2018, ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB).

Bimwe mu bindi by’ingenzi byemejwe n’Inama y’Abaminisitirini ibijyanye na gahunda yo guteza imbere inganda, kunoza imitangire ya serivisi no guhanga ibishya hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Muri urwo rwego, Abaminisitiri bemeje ishyirwaho ry’ikigega cyo gushyigikira urwego rw’abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hemejwe kandi ko ibyanya by’inganda bizongerwamo ibikorwaremezo by’ingenzi.

Ni mu gihe ibijyanye no kunoza imyigire n’umusaruro uva mu burezi, hemejwe ko hazashyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy’amashuri barimo ndetse n’urubyiruko rwataye ishuri, bahabwe ubumenyi n’ubumenyingiro bw’ibanze mu myuga n’ikoranabuhanga bizabafasha mu kubona imirimo.

Hagati aho, kwiyandikisha mu irangamimerere bigiye kwegerezwa abaturage kurushaho, aho bizava ku hantu 446 byakorerwaga, bikagera ku hantu 3,220. Ahiyongereyeho ni mu tugari, ku bitaro ndetse no kuri za Ambasade.

Serivise zo guhindura amazina zizashyirwa mu ikoranabuhanga, kandi ibisubizo biboneke mu minsi mirongo itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka