RIB yahamagaje Hakuzimana Rashid uvugwaho kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwahamagaje Hakuzimana Abdou Rashid kwitaba tariki ya 27 Ukwakira 2021 ku biro by’aho bukorera ku Kimihurura.

Hakuzimana Abdou Rashid
Hakuzimana Abdou Rashid

Ni ubutumire Rashid yabonye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n’iminota 50, nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ihamagara nimero ya mbere.

Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n’uwitwa Mbabazi.

Maze Tom Ndahiro agira ati "Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu w’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?"

Yakomeje agira ati "Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka #FDLR, #FDUINKINGI, #DalfaUmurinzi na @YouTube channel zabo. Dutabaje: @UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw"

Uwitwa Mongi nawe yanditse agira ati "Uyu murozi ngo ni Rachid koko RIB ntiyumva ibyo avuga, akora ko ari ibyaha kandi bimufata kuko ntaho aduhisha? Ngo Kwibuka biveho? Hari guhakana no gufobya utoneka abayikorewe birenze ibi? Ibi birarenze kandi turarushye kumva interahamwe kabombo nka Rashid. Mudufashe afungwe."

Ibaruwa ihamagaza Rashid kwitaba RIB, imusaba kwitwaza inyandiko imuhamagaza hamwe n’irangamuntu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyewe numva hakagiyeho umuntu uhoraho ukurikirana ziriya Channel kuko ziri koreka imbaga yewe naho yaba idakorera muv Rda hagashyirwaho impapuro zo kumuta muri yombi

Peace yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Ngirango hari department ikurukirana izo Channel. Nukuri nababikorera hanze bashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi kuko cyo kubiba amoacakubiri n’ingengabitekerezo ari ibyaha biremereye cyane.Abo bantu baba hanze bakoresha ba Rashid, Agnes, Cyuma,Idamange, Karasira n’bandi, abadafite ingengabitekerezo n’amacakubiri, bafite urwango rukabije kuburyo nge mbona noguhinduka bigoye cga bidashoboka. Kuri bo gusenyuka k’u Rwanda ntacyo bibabwiye cga byabashimisha. Bibagirwa ko u Rwanda ari urugo rw’abantu million 13. Abenshi muribo ntibashaka nokuba mu Rwanda kuko ubwenegihugu bw’ibindi Bihugu. Barashaka gusenya gusa murwego rwo kwihumura kubera genocide itarangiye uko babyifuzaga. Abandi, kubera isoni z’ubujura basize bakoze nka Gahima na Rudasingwa.Abandi kubera kunanirwa gukorana na Muzehe kubera ubuswa bwabo nka Himbara. Abandi nabo bakabakurikira buhumyi.

Mupenzi Innocent yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Uriya muntu ni interahamwe yujuje ibya ngombwa. "He passed through the school, but the school did not pass through him". Yajyiye mu mashuli,ariko yaritembereraga gusa,ntacyo yakuyemo. Byibura ntiyari no kurebera ku mateka ya Armenia na Israeli. Armenia yibuka kuva muri za 1919. Israeli yibuka kuva 1945. Jenoside ntisibangana mu mateka y’igihugu. RIB ahubwo yaratinze.

Longipes yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Umuntu ujijutse yigira nk’umwana utoba ibyondo Koko. Iyo uri umubyeyi we umukuramo ukamwuhagira. Amategeko akore imirimo yayo neza. Ariko ziriya chaines za you tube ziyobya abantu nta kuntu zakurwaho? Abo mu itangazamakuru bimeze gute? Mugire amahoro.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Ngiranogo kuvanaho Channels byashoboka ariko ngirango haba hari uburenganzira buhonyowe(ngo muri democracy ntiwabikora).Reka mbambwire byagize ingaruka mbi k’u Rwanda mubihe byashize kubera byakorwaga na Leta zariho. Ubu biri gukorwa n’abantu ahanini ku giti cyabo ariko bafite "ababishoramo imari". Gusa nabwo bishobora kugira ingaruka. Igikenewe n’ugukurikiza amategeko, ababirimo bose bagafatwa bagahanwa, kandi bizaba. Waruzi ko amacakubiri cyane ashingiye kumoko ntahanu nahamwe k’u isi yemewe.Iyo politike rero izabateza ibibazo bikomeye bazicuza.

Mupenzi Innocent yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka