RIB yafunze ‘Yaka Mwana’ umenyerewe muri filime zo gusetsa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thiery B. Murangira, yatangaje ko uwitwa Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana afunze, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Yaka Mwana
Yaka Mwana

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro rishyira itariki 09 Ugushyingo 2023, bugira buti “Gasore Pacifique uzwi ku izina rya ‘Yaka Mwana’ arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro”.

Gasore Pacifique yamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina Filime na comedie (zisetsa), zakunze kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho akunze no kugaragara kenshi mu biganiro bihita ku mashene ya You Tube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka