RIB yafunze abantu bakekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batanu rufunze, bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’impapuro mpimbano, aho bagurishaga ibibanza n’inzu z’abandi.

Abafunzwe ni Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin na Mutijima Kadahwema William, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB.

Bumwe mu buryo bakoresha muri ubwo buriganya, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

Bahimba ibyangombwa by'ubutaka bakoresha muri ubwo buriganya
Bahimba ibyangombwa by’ubutaka bakoresha muri ubwo buriganya

Iyo bamaze kuzuza umugamgi bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, na we ushaka ya nzu kugira ngo bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera kugushuka.

Muri ako kanya iyo washimye bagusaba kwishyura avance kugira ngo ugaragaze ko ufite ubushake bwo kugura, ndetse bakakubwira ko andi asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa. Iyo udashishoje ngo ugire amakenga ukabaha amafaranga baragenda ntibongere kuboneka.

Icyangombwa cy'ubutaka cy'igikorano
Icyangombwa cy’ubutaka cy’igikorano

Uko Uwineza yaguze inzu akabuzwa kuyitaha

Umugore witwa Uwineza Angel yari yazanywe na Mutijima kugira ngo agure inzu, akanashukwa kugeza ubwo yayiguze miliyoni 22 nyuma yajya kuyireba agasanga abayimugurishije si ba nyirayo, avuga ko bayisuye inshuro zirenze eshatu ubundi bakabona kugura.

Ati “Twayisuye inshuro zirenze eshatu hanyuma ni bwo amasezerano yabaye, aba mu izina rya Habanabashaka Emmanuel ko ari we twaguze, avuga ko afite ikibazo cy’umwana wari urwaye bashaka kujya kuvuza mu Buhinde wari uri muri Faisal, ko ashaka amafaranga cash kugira ngo abone uko ajya kwita ku mwana we. Nyuma ni bwo nagiye kureba iyo nzu ngezeyo nsanga ba nyirayo barahari batwereka n’ibyangombwa by’inzu ni bwo twabonye ko binyuranye”.

Ngo uwo munsi Uwineza ajya kureba inzu hari ku Cyumweru kandi ku wa mbere ari bwo yagombaga kumuha amafaranga yasigaye miliyoni esheshatu (6) kuko bari bamaze kumuha miliyoni 14.5, ni bwo yigiriye inama yo kugeza ikirego muri RIB bagakurikiranwa kugeza bafashwe.

Ibindi bikoresho byifashishwa muri ubwo buriganya
Ibindi bikoresho byifashishwa muri ubwo buriganya

Nsengiyumva Alphonse ni we wagurishijwe inzu itari iye, avuga ko umushinga wateguwe na Mutijima Kadahwema William bakamusaba ko yahagararira iyo nzu akayiyitirira.

Ati “Iyo nzu yabanje gusurwa na William arayifotora aragenda ayereka uwo mudamu wo ku Kibuye arayishima, amaze kuyishima azana na mushyiki wa William mu modaka ya William bajya gusura inzu, bavuyeyo barampamagara bati inzu yawe twayishimye, ngo ni angahe nti ni miliyoni 24 bati uratugabanyiriza, William aravuga ati ntakibazo mugabanyirize, ndamugabanyiriza biba ngombwa ko duhura”.

Ati “Tumaze guhura turavugana ambwira ko agiye gushaka amafaranga, arayashaka arayabura abona miriyoni 4.5 muri miriyoni 22 twari twumvikanye, avuga ko andi azagenda ayaduha ibice bice, ubwo rero twafashwe tugiye gufata aya nyuma miriyoni 6.5”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, asaba abantu kurushaho kugira amakenga kuko ibyaha nkibi bishobora gukumirwa igihe cyose abantu bamenye uburyo bikorwamo.

Ibyaha abo bagabo bakurikiranyweho uko ari bine birimo gushiraho umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174, guhimba guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa 276 hamwe no kwigana guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranwa nayo gihanwa n’ingingo ya 269.

Reba uko basobanura uko byagenze muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka