RIB, FDA na RSB bafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri ‘Operation FAGIA-OPSON V’

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafashe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge mu gikorwa cyiswe ‘Operation FAGIA-OPSON V’.

Operation FAGIA-OPSON V ni igikorwa cy’ubugezunzi no gufatira ibitujuje ubuziranenge gitegurwa hashingiwe ku bindi bikorwa bya Polisi Mpuzamahanga (Interpol), hamwe n’ibihugu biba mu muryango wa Polisi z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka ‘East African Police Chiefs Cooperation Organisation’ (EAPCCO).

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko muri iki gikorwa cyakozwe guhera tariki ya 10 kugera ku ya 11 Kamena, “RIB yafashe ibinyobwa bitemewe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,184,750, angana n’amadolari ya Amerika 1,234.9USD”.

Yavuze ko “hafashwe kandi n’ibiribwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, bifite agaciro k’amafaranga angana na 2,327,300Frw, angana n’amadolari ya Amerika 2,425.8USD, ibinyobwa bibarwa mu bwoko bw’inzoga bitandukanye (bitujuje ubuziranenge cyangwa biri mu macupa atari ayabyo) bifite agaciro kangana na 12,312,790Frw, angana n’amadolari ya Amerika 12,834.4USD, amavuta atandukanye yo kwisiga yangiza uruhu afite agaciro k’amafaranga angana na 1,071,750Frw angana n’amadorali ya Amerika 1,117USD”.

Umuhoza yongeyeho ko muri iki gikorwa RIB yafatanyije n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority- FDA) n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (Rwanda Standards Board, RSB).

Yagize ati “Operation FAGIA-OPSON V yatanze umusaruro nk’uko bigaragarira mu byafashwe ndetse n’ubukangurambaga bwakorwaga mu duce byafashwemo.

Ku rubuga rwa RIB, itangaza ko hanafashwe amashashi yakoreshwaga mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro kangana na 229,530Frw, angana n’amadorali ya Amerika 239USD.

Urwego rw’Ubugezacyaha ruraburira Abaturarwanda, runihanangiriza abacuruza ibitemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Umuhoza ati “Kubirwanya ntabwo bisaba inzego z’umutekano gusa, ahubwo bireba Abaturarwanda bose ndetse n’abatuye ibihugu byose byo ku isi mu bufatanye mpuzamahanga, tukaba dusaba Abaturwanda by’umwihariko gukomeza ubufatanye mu kubirwanya, batanga amakuru ku gihe ajyanye n’abantu bose babicuruza kugira ngo inzego zibifitiye ububasha zibikurikirane hakiri kare”.

RIB kandi irihanangiriza by’umwihariko abacuruza ikinyobwa cyitwa ‘K’bamba’ ko uwo ari we wese uzagifatanwa azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Bimaze kugaragara ko iki kinyobwa kigira ingaruka mbi harimo kwica byihuse ku bakinyoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Next time muzarebe ikitwa kikuu gicuruza online, products zabo ziteye impungenge

Ukuri yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka