RIB yabonye umuvugizi mushya

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwabonye umuvugizi mushya, Marie Michelle Umuhoza uje asimbura Mbabazi Modeste wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi mushya wa RIB
Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi mushya wa RIB

Ibi ni ibyatangajwe n’uru rwego rubinyujije ku rubuga rwa twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019.

Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, tariki ya 19 Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, Umuhoza yari yagizwe umugenzuzi (Investigation analyist) muri RIB.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo umuvugizi wa RIB ucyuye igihe Mbabazi Modeste yari yashyizwe kuri uwo mwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka