RIB yabonye umuvugizi mushya
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwabonye umuvugizi mushya, Marie Michelle Umuhoza uje asimbura Mbabazi Modeste wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Ibi ni ibyatangajwe n’uru rwego rubinyujije ku rubuga rwa twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019.
Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, tariki ya 19 Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, Umuhoza yari yagizwe umugenzuzi (Investigation analyist) muri RIB.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo umuvugizi wa RIB ucyuye igihe Mbabazi Modeste yari yashyizwe kuri uwo mwanya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|