RIB na MINISANTE bafunze ibigo bivura bitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bafunze ibigo bivura bikora mu buryo bunyuranije n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Amwe mu mavuriro akorera ahantu hari umwanda, agakoresha n'amakara mu guteka bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buvuzi
Amwe mu mavuriro akorera ahantu hari umwanda, agakoresha n’amakara mu guteka bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buvuzi

Icyo ni kimwe mu bikorwa izo nzego zombi zakoze muri gahunda y’igenzura ryateguwe mu rwego rwo kureba ko ibigo by’ubuvuzi by’abikorera ku giti cyabo (private) muri Kigali, bitanga serivisi nziza kandi iri ku rwego rwemewe mu by’ubuzima.

Ibigamijwe muri iryo genzura ahanini, ni ukureba ko ibyo bigo by’ubuvuzi byigenga byubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibigo byafunzwe ni ibyo basanganye ibyangombwa by’ibihimbano, cyangwa se ibyangombwa byarengeje igihe, cyangwa ari nta byangombwa bafite. Hari kandi ikibazo cy’abakozi badafite impamyabumenyi zibemerera gukora umwuga w’ubuvuzi.
Ikindi cyatumye ibyo bigo bifungwa, ni uko byari bifite isuku nke n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge, imiti yarengeje igihe, gutanga serivisi batemerewe gutanga (urugero nko gukuramo inda no gukura amenyo), hakiyongeraho no kuba byarakwepaga imisoro.

Ubuziranenge bwa bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukura amenyo no mu gukuramo inda burakemangwa
Ubuziranenge bwa bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukura amenyo no mu gukuramo inda burakemangwa

Minisiteri y’Ubuzima yaburiye abashoramari bashinze ibyo bigo bitanga ubuvuzi, ku bijyanye no kwirengagiza cyangwa kurenga ku mabwiriza agenga ibyo bigo by’ubuvuzi.

Dr. Zuberi Muvunyi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisante, yavuze ko kubura ibikoresho by’ibanze mu kigo cy’ubuvuzi ari ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Yagize ati, “Tugiye kwagura iri genzura ku buryo rigera mu gihugu hose.Turasaba abafite ibigo by’ubuvuzi byigenga ko bashaka ibyangombwa byose bibemerera gukora uwo mwuga, bitaba ibyo, bikazafungwa”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modeste, nawe yaburiye abakora n’abakoresha inyandiko mpimbano bakanakwepa imisoro nk’ibyo bigo by’ubuvuzi bikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati, “RIB na yo irasaba abantu bose kujya baba maso mu gihe bagiye kwivuza, hakagira abo bakeka ko badatanga serivisi zujuje ubuziranenge, kuko ni uburenganzira bwabo kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka