RIB irihanangiriza ibitangazamakuru byamamariza abatekamutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza ibitangazamakuru, imbuga za YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zamamaza ibikorwa by’abatekamutwe, kuko nabyo bizajya bihanwa.

Abamamariza abatekamutwe bihanangirijwe
Abamamariza abatekamutwe bihanangirijwe

Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwerekana abatekamutwe batatu bo mu Mujyi wa Kigali, bibaga abaturage babinyujije mu makompanyi bashinze, bakajya baka amafaranga abantu bababeshya ko bazabashakira akazi cyangwa amashuri, bikaza gutahurwa bamaze kwiba Abanyarwanda amafaranga asaga Miliyoni 70Frw.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, avuga ko bahangayishijwe no kuba urwo rwego rushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko ibitangazamakuru n’izindi mbuga zamamaza zikabisakaza ku nyungu zabyo cyangwa abantu ku giti cyabo.

Agira ati "Ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho, ibikoresha amajwi gusa, imiyoboro ya za YouTube, abantu ku giti cyabo bafite imbuga nkoranyambaga, ni mwebwe mwamamariza amakampani y’abatekamutwe. Ibyo bituma ibyaha bakoze bisakara bikanamenyekana kandi birenganya umuturage".

Dr. Murangira asaba abamamaza ibikorwa by’abantu n’amakompanyi, kudahugira ku nyungu bakuramo, ahubwo bakanibuka ko bafite inshingano zo kurinda rubanda n’ibyabo (Social responsibility), bityo ko abamamaza bakwiye kubanza gushishoza kugira ngo bataba abafatanyabyaha n’abo batekamutwe.

Agira ati "Ni nko kubihanangiriza tubaburira kuko benshi muri mwe murabamamariza, mugatuma babeshya abantu ko bazabashakira akazi, amashuri, ubuvuzi bukomeye cyane kandi nyamara ari ibinyoma. Nimutisubiraho ni mwe mu minsi iri imbere izo kamera zizaba zerekana, dufata umutekamutwe tunafata uwamwamamaje".

Yatanze ingero z’abatubuzi bakurikiranwe n’ubutabera, bamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bigatuma barushaho kwiba abaturage, barimo abitwa Mpanoyimana wakoreraga abantu amafaranga, Salongo wavugaga ko atanga imiti abajura bagafatwa, Kompanyi y’ubwikorezi ya Tom Transfer, n’abandi byarangiye bigaragaye ko bateka imitwe.

Agira ati "Koko mugatinyuka ngo Salongo atanga imiti ibisambo bigafatwa, iyo aba yabishobora RIB iba yaramuhaye akazi hano akajya abidufatira. Murumva ko rero mufite uruhare mu gutuma abantu barengana, ntimugire amakenga yenda ngo mubanze muperereze ku bo mwamamariza".

Ku kijyanye n’abasanzwe bakora ibikorwa byo kwamamaza hifashishijwe izo mbuga, bagaragaza ko bazagorwa no kumenya umutubuzi nk’umuntu ufite Kompanyi nzima, dore ko baba bafite ibyangombwa.

Dr Murangira avuga ko ibyo nta rwitwazo ruzabaho kuko ushaka amafaranga akoresheje izo mbuga, akwiye kuzirikana ko agomba gutangaza ukuri kandi ko ababikora bakwiye gushyiraho uburyo bwo kwigengesera ku bo bamamariza, bitaba ibyo nabo bakabikurikiranwaho.

Dr. Murangira yavuze ko abasanzwe bafite amatangazo y’abatekamutwe basomewe bagera kuri 14, bayakura mu biganiro byabo kandi ko bakomeza kubikurikirana.

Yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, nibura abantu basaga 1100, bambuwe amafaranga menshi aho impuzandengo igaragaza ko nibura umuntu umwe yambuwe amafaranga angana na Miliyoni imwe, kubera kubeshywa gushakirwa akazi mu mahanga, kwiga mu mahanga cyangwa guturayo.

Asaba Abanywanda muri rusange gushishoza mbere yo kwishyura serivisi ijya hanze, kuko abenshi birangira ntaho bagiye kandi baramaze kwibwa amafaranga yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka