RIB irashakisha Sebanani Eric ukekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, rwatangaje ko rushakisha umugabo witwa Sebanani Eric bahimba Kazungu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Murekeyiteto Suzane w’imyaka 34 y’amavuko, agahita atoroka.

Sebanani Eric ushakishwa
Sebanani Eric ushakishwa

Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Werurwe 2023, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Muganza.

Sebanani bahimba Kazungu ni mwene Maridadi na Mukamusoni Rose, akaba yaravutse tariki ya 01 Mutarama 1987.

Intandaro yo kwica umugore we ntiramenyekana, gusa uyu muryango wigeze kugirana amakimbirane ashingiye ku mwana umugore yari yarabyaye mbere y’uko banana, nyuma aza kurangira, ubu hakaba hataramenyekana impamvu yaba yamuteye kwica umugore we.

RIB isaba uwamubona wese ko yakwihutira gutanga amakuru ku rwego rwayo cyangwa rwa Polisi rumwegereye, kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

RIB irasaba abantu kwirinda amakimburane ayo ari yo yose yabaganisha ku mpfu, igasaba ko igihe hagaragaye amakimbirane bakwiyambaza inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ndetse n’izumutekano bakabafasha kuyakemura.

Ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku cyaha cy’ubwicanyi, ko uwo gihamye ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza?,turashima byimazeyo Kigali today kubw’amakururu meza Kandi yizewe mutugezaho .bityo rero uwo mwicanyi nafatwe ahanwe.Murakoze yari Niyonshuti Innocent mperereye kayonza iburasirazuba.

Niyonshuti Innocent yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka