RIB irashaka abagera kuri 200 mu 1778 bemerewe gukora ibizami by’akazi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje abarusabye akazi ku myanya itandukanye, ko hatoranyijwe abagera ku 1778 bemererwa kuzajya gukorera ibizamini mu ntara babarizwamo.

Muri abo batoranyirijwe gukora ibizamini ku myanya itandukanye yo kugenza ibyaha no gukora ubusesenguzi ku byaha byakozwe, RIB ngo irateganya gufatamo abagera kuri 200.
Abenshi muri bo bizasaba ko bajya gucumbika kuko ibizamini bizakorerwa kure y’aho batuye, mu gihe cy’iminsi itatu ku matariki ya 01-03, 04-06 na 08-10 Ugushyingo 2022.
Icyakora hari ab’i Burengerazuba, i Burasirazuba n’Amajyepfo bazakorera ibizamini mu zindi Ntara zibegereye zitari izo batuyemo.
Abatuye i Burasirazuba bazakorera ibizamini kuri sitade ya Cyasemakamba mu Mujyi wa Ngoma, kuva tariki 01-03 Ugushyingo 2022.
Abo mu Ntara y’Amajyepfo bazakorera ibizamini kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ku itariki 01-03 Ugushyingo 2022, abo mu Majyaruguru bazakorera ibizamini kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, tariki 04-06 Ugushyingo 2022.
Ab’i Burengerazuba bazakorera ibizamini by’akazi kuri Sitade ya IPRC-Karongi tariki 04-06 Ugushyingo 2022, abo mu Mujyi wa Kigali na bo bakazakorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuva tariki 08-10 Ugushyingo 2022.
RIB ivuga ko abatuye mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero bemerewe kujya gukora Ibizamini i Musanze, ndetse n’abo mu Bugesera na Kamonyi bakaba bemerewe kuza gukorera i Kigali.
RIB isaba abazajya gukora ibizamini byo kuyibera abakozi, kugenda bitwaje indangamuntu n’imyambaro ya Siporo. Ikizamini kizajya gitangira saa mbiri (8h00) za mu gitondo.
Uwifuza kureba ko ari ku rutonde rw’abemerewe gukora ibizamini by’akazi bya RIB yakanda kuri iyi link https://www.rib.gov.rw/index.php?id=389

Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza ndifuza kuba nange najya muri RIB gusa ntibinshobokera kuko ntabonera amakuru kugihe bitewe nuko mutajya mucisha itangazo kuri mifotra.mubyukuri numva mbishaka cyane ko mbambyiyumvamo,amahoro yimana abane namwe,murakoze
Turifuza niba boshoboka ko RIB yaturwanaho ikadufasha kugaruza amafaranga yacu yatwawe na company ya Cavallon Ltd.
Nonese kamuzi nihe handitseko RIB ishaka abantu 200?