RIB irasaba abaturage kwirinda abababeshya ko babahuza na yo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurashishikariza abaturage barugana kwirinda ababarya utwabo bababeshya ko babafasha kubagereza ibirego kuri urwo rwego no kubyihutisha ngo bikemuke.

Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB
Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB

RIB itangaza ko yikorera iperereza ku byaha nta wundi muntu utari umutangabuhamya wafasha ngo ikirego cyakirwe cyangwa gikemuke mu bundi buryo, usibye ubukurikije amategeko.

Kagarama Sylas ushinzwe iperereza ku byaha muri RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, avuga ko hari abantu bahinduye uburyo bwo kwaka rusawa no kwambura abantu bafite ibibazo mu bugenzacyaha, bababeshya ko bazabafasha kugeza ibibazo byabo muri RIB kandi bigakemuka.

Kagarama avuga ko abaturage bafite ibibazo bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego nta wundi muntu ubigizemo uruhare kuko usanga ababeshywe ko bazakorerwa ubuvugizi n’abiyita ko babagererayo birangira bambuwe utwabo.

Agira ati "Hari ingeso yadutse aho abantu bagenda babeshya abaturage ko babahaye amafaranga babagerera muri RIB ikibazo cyabo kigakemuka, nyamara ngo ibyo ntibikora kuko nta muntu wakugerera mu butabera kandi ari wowe ufite ikibazo. Nimutinyuke namwe mujye mwigererayo nta muntu ugererayo undi baba bababeshya".

Mu bindi bibazo abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza bibangamiye abahohotewe mu guhabwa ubutabera, harimo kuba hari abaterwa ubwoba n’ababahohoteye bababwira ko nibajya kubarega ntacyo bizabagezaho, kuko abo barega bakomeye nta wapfa kubahana.

Hari kandi ibivugwa ku ihohoterwa aho abafite ubushobozi ngo baba bagura abo bahohoteye, nyamara ngo atari byo ahubwo aba ari uburyo bwo kubaca intege kugira ngo badatanga ibirego, gusa hakaba n’abantu bahohoteye abandi bakarekurwa, kubera kubura ibimenyetso kandi barakoze ibyaha koko.

Kuri ibyo bibazo byose Kagarama avuga ko kuba umuntu yakoze icyaha agahishirwa bishobora gukurura ibindi bibazo bishingiye ku guhishira ibyaha.

Agira ati "Niba umukire yakoze icyaha ntabwo akwiye guhishirwa kuko yabigira akamenyero akaba yanakwica umuntu kuko azi ko abikora ntihagire umukurikirana. Niba umuntu ufite amafaranga yayitwaza akora ibyaha, mugerageze mutange amakuru twebwe tumanuke tumufate tumukurikirane, ntabwo umukire akwiye gukora ibyaha ngo areberwe".

Kagarama Sylas aganira n'abaturage
Kagarama Sylas aganira n’abaturage

Na ho ku kijyanye n’abakora ibyaha bagafatwa hashira igihe gito bakarekurwa bakajya bigamba ko uwabatangiye amakuru yikojeje ubusa, bikaba byaca intege abayobozi b’inzego z’ibanze, Kagarama avuga ko bishoboka ko ukurikiranyweho icyaha arekurwa by’agategateganyo kubera kwirinda ubucucike bwinshi muri gereza, no kuba icyaha akekwaho kitaremereye cyane.

Kagarama ariko anasaba abakorewe ibyaha kubungabunga ibimenyetso birimo n’ibyo bakura kwa muganga kugira ngo bishyirwe muri dosiye zabo, kuko hari igihe uwahohotewe atinda kubigaragaza hagakurikizwa amategeko, ukekwaho icyaha akarekurwa kubera kubura ibyo bimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka