RIB iracyakusanya amakuru ku Munyakenya washatse kwiba Abanyarwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rugikusanya amakuru ajyanye n’ingano y’amafaranga Umunyakenya Dr. Charles CK yambuye Abanyarwanda ababeshya ko azabaha amahugurwa yo kwiyungura ubumenyi mu by’ubucuruzi.

Abantu bari benshi bitabiriye amahugurwa ngo bibonere amadorari
Abantu bari benshi bitabiriye amahugurwa ngo bibonere amadorari

Uyu Munyakenya kandi yari yanijeje abazitabira amahugurwa kubaha insimburamubyizi y’amadorali ya Amerika 197, angana n’amanyarwanda hafi ibihumbi 180, nyamara nyuma Abanyarwanda nibo basabwe amafaranga ngo babashe kwitabira ayo mahugurwa.

RIB iratangaza ko Abanyarwanda 14 ndetse n’Abanyakenya batatu barimo Dr. Charles CK bari mu maboko y’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ubutekamutwe bujyanye no kubeshya abantu nk’uko umuvugizi wa RIB Mbabazi Modetse abisobanura.

Mbabazi Modeste, umuvugizi wa RIB avuga ko bagikora iperereza ku mubare w'amafaranga yatswe abaturage
Mbabazi Modeste, umuvugizi wa RIB avuga ko bagikora iperereza ku mubare w’amafaranga yatswe abaturage

Agira ati “Uyu mugabo aturuka mu gihugu cya Kenya, akurikiranyweho kuba yarashatse gukora inama hano mu Rwanda nta nzego yabimenyesheje, yashatse kwiba Abanyarwanda amafaranga, nyuma yo kubabwira ngo bitabire amahugurwa azabaha amadorari, ariko nyuma yaho atangira kubaka amafaranga ngo biyandikishe. Ibyo byafashwe nk’ubutekamutwe”.

Mu gitondo cya kare kuwa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, nibwo abantu benshi bazindutse bakereye kwitabira ayo mahugurwa yagombaga kubera muri Kigali Convetion Center, hanyuma abayitabiriye bagahwabwa amadorari 197.

Mu cyumba cyagombaga kwakira amahugurwa, abantu bari buzuye
Mu cyumba cyagombaga kwakira amahugurwa, abantu bari buzuye
Abari hanze barutaga abari bicaye imbere
Abari hanze barutaga abari bicaye imbere

Kubera uko gusezeranywa guhabwa amadorari, abantu barakubise baruzura barenga umubare wari wateganyijwe.

Ubuyobozi bwa Wealth Fitness bwari bwabatumiye mu mahugurwa, bwahise bufata icyemezo cyo kwishyuza andi mafaranga, bituma benshi babona ko ari ubwambuzi.

Mbabazi Modeste agira ati “Ubu turacyari mu iperereza ngo turebe ingano y’ayo mafaranga. Hari abantu bayoherereje bakoresheje telefoni zigendanwa (mobile money), turi kureba numero zagiye ziyakira ndetse n’abayohereje ngo tubikurikirane, hari n’ayoherejwe hakoreshejwe mudasobwa (online), tukireba ngo na yo tumenye umubare wayo, n’ayatanzwe mu ntoki. Turacyashakisha kandi n’abandi bayakiriye bakagenda”.

Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba Abanyarwanda kwitondera gutanga amafaranga, bakajya bareba uwo bayahaye, impamvu bayamuhaye, kandi bakibaza uburyo azabagarukira.

Mu gihe imbere hari huzuye, hari abari bakiri hanze, abandi bakiza
Mu gihe imbere hari huzuye, hari abari bakiri hanze, abandi bakiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uburyo bwo kwiba burakataje.
1: gushukana
2:gufatirana udi kubera ibibazo arimo
3: inyandiko z’ilimbano.
Umukozi ushizwe gufasha abakoze ibyaha age alenya ko ukora icyaha aba yarateguye amayeri azamufasha kwiregura. Muguca urubanza ashishoze kumpamvu atanga zigaragaza icyatumye akora icyo atagombaga gukora.

EX: niwarotira amafranga kuri konti itariyawe nacyo nyiri konti akugomba.noneho nubibazwa uzavuge ngo yarayanumye.uwiba ashobora nko nko kwiba akoresheje izina ryuwo yibye.
Nko kurotira frw muri bank ukayagura ibicuruzwa m’lwizina rya nyiri konti atabizi.
Yarega ukiregura ati yaranumye nkuko bigaragazwa naho namuranguriye.

Mugusuzuma ikibazo nukumenya nigute umunu agutuma utari umukozi we.kuki yakwizera?

Igisubizo:Icyo umunu akira atakwiye kugikora angomba kugihanirwa.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 5-07-2019  →  Musubize

Uko u Rwanda rutera imbere ni nako ibikorwa byúbujura bikabije gukura imbaraga zishyirwe mu gukumira mbere nawe se muribuka za microfinance zafunzwe abenshi barayabuze mwibuke Forever, Tianshi, Suissegardi,ikimina cy’agahebuzo ... uwakoze company ya Assurance itemewe, Supermarket Money, International Forex n’ibindi byaje bimunga ubukungu bwígihugu bikenesha abaturage baza turebera bagakora bisanzuye umunsi ukwezi 1 cga atanu Leta iti "ntibyemewe" twabafunze bakaba babonye umutekano w’akayabo bamaze gukusanya ubwo bikarangira nta nkurikizi.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 28-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka