RIB iraburira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko abantu bashinga imbuga za YouTube zikifashishwa mu gukwirakwiza amacakubiri n’ibindi byaha, bakwiye kwigenzura kugira ngo batagwa mu byaha byanatuma bakurikiranwa n’amategeko.

Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube
Dr. Murangira Thiery avuga ko RIB itazihanganira abakwirakwiza amacakubiri kuri YouTube

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko amategeko ahana umuntu watanze umuyoboro ukorerwamo ibyaha, kubera iyo mpamvu akaba asaba abafite izo mbuga kwigengesera mu gutumira abantu bakwirakwiza amacakubiri.

Avuga ko byagaragaye ko nyuma yo gusaba abakoresha imbuga za YouTube kwirinda gukwirakwiza amacakubiri hazakurikiraho kubafata no kubakurikiranaho ibyaha bizaba byakorewe kuri izo mbuga, kabone n’ubwo uwakoze icyaha yaba yabinyujije mu butumwa bugira icyo buvuga ku byatangajwe (comments).

Agira ati “Ntabwo RIB izarebera abakora ibyaha ku mbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube kuko Itegeko Nshinga tugenderaho riteganya ibihano ku bakwirakwiza amacakubi, imvururu no guhembera urwango kuri izo mbuga, ni yo mpamvu tutazarebera”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abakeka ko gufungura imbuga za Youtube no gushyiraho ibishobora kuba bigize icyaha bigamije ahanini kubona abakurikira izo mbuga kuko uko baba benshi ari na ko ba nyiraza babona amafaranga menshi. Nyamara ngo bigaragara ko abo bantu bataba bagamije gusa kubona ababakurikira ahubwo baba banagamije icengezamatwara.

Dr. Murangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irwanya kandi inakumira ivangura iryo ari ryo ryose, ku buryo uwakongera guhembera amacakubiri inzira yose yanyuramo azakurikiranwa.

Agira ati “Turasaba ba nyiri ziriya mbuga kutaba umuyoboro w’abashaka gusubiza Abanyarwanda inyuma, ntabwo bagomba guha rugari abashaka gukwirakwiza amacakubiri. Ibyo bitandukanye n’abavuga ko twaba tubangamiye kwisanzura kw’abantu mu gutanga ibitekerezo ahubwo turasaba ko abantu bareka gutangaza ibinyuranyije n’amategeko”.

Dr. Murangira avuga ko usanga hari abantu bashaka gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rugezeho kandi ibyo ntawe ukwiye kubyihanganira, kubijenjekera no kubitega amatwi kuko ibihano biteganyirijwe abadashaka kumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntagahora gahanze namwe buzagenda nk’abandi bose ubundi twishyire twizane tuvuge icyo dushaka.

Sogokuru yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Very good RIB keep it up! Ahubwo mwaratinze ariko twizereko gutinda bitabaye guhera.

Etienne yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Bjr izi mbuga za youtube naritegereje nsanga zifitwe ahanini n.abana bato ( simvuze abana nyabana) ndashaka kuvuga bari mumyaka nka 30 en moyenne...bafite ukuri kumunwa no mubitekerezo bibaza byinshi kumateka yikigihugu kirazira zimwe na zimwe bakeneye impamvu zazo...numva ibintu byavugwa aho guceceka kuko burya uwumva akora analyse...erega turi 2021 abantu barasoma bazi byose internet yaraje rwose kuvuga ubwoko hutu. Tutsi. ...kuvuga kuri genocide...kuvuga kuri droit de l.homme...kuvuga ababuriwe irengero...kuvuga abakubiswe n.ababskubise...muragirango bivugwe nande? Hari nibyiza numva bavuga ntarinzi...kandi byinshi ibintu byarahindutse ubu ni digital time inkuru irihuta plz mureke abandika bandike abavuga bavuge gusa gutukana nibindi bihagarare murakoze

Luc yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka