RGB yatangaje ko Musanze ari iya mbere mu isuku bitungura benshi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashyize Akarere ka Musanze ku mwanya wa mbere ku mitangire ya serivise ijyanye n’isuku, Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa nyuma.

Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n'isuku bidakwiye gutangaza abantu
Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n’isuku bidakwiye gutangaza abantu

Ni raporo yashyizwe ahagaragara ku itariki 17 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, ku bushakashatsi bwakozwe na RGB ku miyoborere n’imitangire ya serivise.

Hakimara gutangazwa ko Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’isuku, bamwe mu bari mu cyumba cyatangarizwagamo ubwo bushakashatsi bahise basa n’abatunguwe bongorerana baseka abandi baryana inzara bati “Iyi si Musanze yari ku isonga mu mwanda?”

Ibyo abantu bibaza ku mwanya wa mbere ku isuku Akarere ka Musanze kagize, biherutse kuvugwaho na Perezida Paul Kagame anenga umwanda yasanze muri ako Karere ubwo yari yagasuye.

Ubwo abayobozi b’uturere basinyaga imihigo y’umwaka wa 2020/2021, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku isuku nke yigeze gusanga muri ako karere ubwo yahararaga bwacya mu gitondo akagenda abona abana basa nabi, ari na ho ahera asaba abayobozi kongera imbaraga mu isuku.

Bamwe batunguwe no kumva ko Akarere ka Musanze kaje ku isonga mu isuku
Bamwe batunguwe no kumva ko Akarere ka Musanze kaje ku isonga mu isuku

Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, watangazaga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, na we yabonye ko abantu batangariye umwanya wa mbere Akarere ka Musanze kagize muri serivise zijyanye n’isuku, avuga ko ubwo bushakashatsi bwitondewe kandi amakuru yizewe uko yatanzwe n’abaturage, avuga ko bitagomba kugira uwo bitungura kuba Musanze iza ku mwanya wa mbere mu isuku mu mwaka wa 2020.

Yagize ati “Ku bijyanye n’isuku, Akarere ka Musanze ni ko kari imbere, aka Nyamagabe ku mwanya wa nyuma. Abantu bakomeje kuvuga ku Karere ka Musanze ariko ntabwo tuzi impamvu abaturage babishimye ariko abandi bati Musanze ntibyoroshye ko iza ku mwanya wa mbere mu isuku”.

Arongera ati “Abaturage banyu ni bo babivuze, wenda bashobora kuba bagereranya uko byari bimeze mbere n’uko bimeze ubu, simbizi kuko bo bareba impinduka bagashima cyangwa se babona bisubiye inyuma bakanenga, ndabona abenshi muri mwe namwe museka ku bw’uyu mwanya Musanze ibonye kandi n’aho twagiye tugaragaza iyi raporo bose baravugaga bati Musanze ije imbere ite kandi tuzi ko itagira isuku, ariko tukababwira tuti ibyo ni iby’abaturage bo bashobora kuba bigereranya n’uko bari bameze mbere, ibyo ntabwo tubizi”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kurushaho gukora cyane
Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kurushaho gukora cyane

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we akimara kumva ko Musanze ije ku mwanya wa mbere mu gihugu ku bijyanye n’isuku yagize icyo abivugaho.

Agira ati “Igipimo cya Musanze ku isuku kigomba kuba cyikubye inshuro 50 ku isuku yo mu tundi turere. Ni nk’uko waba ufite amata akagwamo isazi, ariko iyo sazi yagwa ku bijumba ushobora no kutayibona, isuku irahari natwe turayibona.”

“Akantu gato kaba i Musanze ni inkuru, wumvise ngo hari akantu kabaye ahantu kure ntawe ubyitaho n’abanyamakuru bashobora kutabyandika, ariko akantu gato kabaye i Musanze kose kumvikana vuba kandi nta mugayo ni ahantu hagendwa isi yose ihurira, ni yo mpamvu hagomba kugira imyumvire iri hejuru”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi gukora cyane. Ati “Ndibutsa abayobozi ko badakwiye kujenjeka, ko isuku igomba kubaho ikwiriye haba ku myambaro ku bana bato mu mahoteli, turasaba ibyiciro binyuranye biri hano gukangurira abaturage kugira isuku, kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo abidusaba agendera ku byo abona ku bihugu byateye imbere, igipimo adusaba kiri hejuru kandi tugomba kukigeraho”.

Mubitabiriye iyo nama harimo n'abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyaruguru
Mubitabiriye iyo nama harimo n’abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko icyatumye Akarere ka Musanze kaza ku isonga mu isuku ari imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga ku isuku, isuku mu nzu z’ubucuruzi, mu mihanda ikomeje gushyirwamo kaburimbo, inyubako nziza ziri kuzamurwa mu mujyi wa Musanze n’ibindi.

Mu miyoborere n’imitangire ya serivise muri rusange Intara y’Amajyaruguru ni yo yaje ku isonga n’impuzandengo ya 79%, Akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu gakurikirwa na Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kbx ndishimye cyane kuba akarere kanjye kaje kumwanya wa mbere mu isuku nibyo kwishimira kdi karabikwiye pe!Kdi ubu tugiye kurushaho gukomeza kuyibungabunga kuko uyu mwanya wa mbere ntabwo dushaka kuwurekura Ever and Forever. Isuku igira isoko

Niyonkuru Florien yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Nkubu nta makuru yumwuga ubuhaye abantu rwose? Nakambere muri tungahe? Gafite angahe kuri angahe? Iyo suku yarebwe he nahe? Aka 2,4,3,7... nakahe?
Mujye mutanga amakuru neza nkabahanga

Kigali yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka