RGB isanga hari intambwe yatewe mu korohereza abanyamakuru kubona amakuru

Anne Marie Niwemwiza, Umunyamakuru wa KT Radio ukora ikiganiro “Ubyumve ute”, yibuka atangira iki kiganiro muri 2015 uburyo byari bigoye guhamagara umuyobozi mu kiganiro ngo yemere kukijyamo kuko hari imyumvire ko ibitangazamakuru bakorana na byo ari ibya Leta gusa.

Agira ati “Icyo gihe nahamagaraga umuyobozi akambaza ati ‘Ni Radio Rwanda se’, nkumva ndababaye cyane nibaza nti ‘niba bitaba Radio Rwanda se kuki njyewe batanyitaba.”

Ubwo hizizwaga Umunsi Muzampahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, i Kigali kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019, Niwemwiza wari mu bahaye ikiganiro abitabiriye uwo munsi, ku kurebera hamwe uko gutanga amakuru bikwiye kurushaho koroshywa, yagaragaje ko yishimira impinduka zigenda zigaragara mu gutanga amakuru n’ubwo hari abakigenda biguru ntege.

Yagize ati “Icyo ni kimwe mu bintu navuga ko byambabazaga, gutumira umuntu akakubaza ngo uru uwa hehe, kuki se unshaka,..kandi naramaze kumenya ko ni umuturage w’iyo ukure afite uburenganzira bwo kuguhamagara akakubaza ibintu ukabimusobanurira mu gihe uri umuyobozi runaka.”

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ruvuga ko kubera ubukangurambaga rukora buri mwaka guhera muri 2014, bugamije kumenyakanisha Itegeko ryerekeye gutanga amakuru (Access to Information Law), abayobozi mu nzego zitandukanye bagenda bahindura imvumvire bakaba baratangiye kwirekura mu gutanga amakuru.

Gérard Mbanda, Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri RGB, agira ati “Aho twagiye hose twasanze imyamvire yarahindutse. Wenda hari aho ugera ugasanga abayobozi barahinduye hakaza abandi bashya, ariko ni yo mpamvu duhora twibutsa.”

Mbanda avuga ko itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, bityo igihe umunyamakuru yimwe amakuru aba agomba kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zihwiture uwo muyobozi uba wanze gusubiza ibiri mu nshingano ze.

Yagize ati “Hatabaye gutanga amakuru ntacyaba gikorwa. Ni yo mpamvu nk’inzego za Leta iri tegeko turiha uburemere cyane kandi tunashishikariza n’abari mu nzego za Leta bashakwaho amakuru, bafite ubushobozi bwo gutanga amakuru kujya bayatanga ku gihe nta mbogamizi.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amanyamakuru mu Rwanda (AERJ), Gonzaga Muganwa, na we yemera ko hari intambwe imaze guterwa mu guha abanyamakuru ubwisanzure n’ubwo ari urugamba rugikomeza.

Muganwa avuga ko hari ibintu bitanu by’ibanze bigaragaza urwego rw’ubwisanzure bw’itangangazamakuru mu Rwanda, birimo umutekano kuko abanyamakuru bafite umutekano mu kazi kabo ndetse n’iyo hari ugize ikibazo inzego zihagurukira rimwe kigakemuka.

Icya kabiri kareberwaho ubwisanzure bw’itangazamukuru ngo kikaba ari ubwigenge, aha Muganwa akabihuza n’umurongo wa buri gitangazamakuru kuko ari cyo giha umurongo umunyamakuru, bityo agahamya ko ubwo bwigenge buhari.

Ati “Akenshi iyo urebye urebye ibitangazamakuru muri rusange, ubwo bwigenge barabufite amategeko arabuteganya, ariko n’umunsi ku wundi nta muntu uzakubwira ngo uyu munsi tubigenze gutya.”

Icya gatatu kigaragaza ubwo bwisanzure, Muganzwa avuga ko ari uko mu Rwanda hari itangazamakuru rya Leta hakaba n’itangazamakuru ryigenga, mu gihe hari ibihugu usanga itangazamakuru ryihariwe na Leta gusa.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hasigaye ibibazo bibiri bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru birimo uburyo abanyamakuru b’abanyamahanga basiragizwa mu guhabwa ibyangombwa bibemerera gukorera itangazamakuru mu Rwanda, ndetse no n’ikibazo cyo gukumirwa no kwikumira (Censorship and self censorship).

Ati “Muri iyi minsi hari ikintu tubona, umunyamakuru akora inkuru haba hari abantu batayishimiye…ugasanga barimo kumutoteza kuri Twitter kandi kiba ikibazo igihe muri abo bantu harimo abafata ibyemezo mu nzego za Leta zifite aho zihuriye n’itangazamakuru.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka