RGB irashima uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu iterambere ry’Igihugu
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, avuga ko RGB iha agaciro gakomeye cyane imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku myemerere, kubera uruhare rwayo mu bikorwa by’iterambere bigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Yabigarutseho ahereye ku biganiro byahuje Leta, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ndetse n’Amatorero ya Gikristo ari mu bufatanye n’Umuryango Compassion International Rwanda, barebera hamwe ubufatanye bw’izo nzego zose mu guteza imbere umuryango nyarwanda, gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’ubukene mu miryango ndetse n’uburyo iyi miryango yahuriza hamwe imbaraga ngo umusaruro wiyongere hagamijwe iterambere rirambye mu Rwanda, no guhindura ubuzima bw’abaturage bukarushaho kuba bwiza.
Dr. Doris Uwicyeza Picard, uyobora RGB ari na rwo rwego rufite mu nshingano iyi miryango, avuga ko bose bafite intego yo kubakira ubushobozi umuryango nyarwanda kugira ngo ubashe kwikura mu bukene, noneho igipimo cy’ubukene kigende kigabanuka.
Ashima by’umwihariko Compassion International imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda, aho ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye binyuze mu matorero 444 ikorana na yo yo mu Rwanda.
Umuyobozi wa Compassion International mu Rwanda, Pastor John Nkubana, na we ashima ko hari byinshi byagezweho mu iterambere ry’Igihugu, binyuze muri ubwo bufatanye bwabo na Leta ndetse n’ayo matorero ya Gikristu 444 akorera mu Turere twose tugize u Rwanda. Ashima ko uko guhuza imbaraga byatumye bafasha abana ndetse n’imiryango yabo igera ku 117,211.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, yahereye ku bikorwa byagezweho muri ubwo bufatanye by’umwaka umwe, avuga ko ari ibikorwa bidashidikanywaho, bigaragaza ko byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.
Ati “Ni yo mpamvu nka RGB mbijeje ko ubufasha bwose mwakenera, ubufatanye burahari, imbaraga n’ubushake bwo gufatanya namwe mu guteza imbere abaturage, umuryango nyarwanda burahari. Nka RGB tuzirikana cyane uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu iterambere ry’Igihugu no mu guhindura ubuzima bw’abaturage duhereye ku rwego rw’umuryango.”
Yongeyeho ati “Akamaro iyo miryango igira mu guteza imbere umuryango nyarwanda ni ingenzi, kandi turabibashimira cyane, ntabwo nabivuga hano ngo mbirangize.”
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho icyerekezo 2050 kigaragaza intego Igihugu cyiyemeje kugeraho mu gihe kirekire ndetse n’ingamba zifasha Igihugu kugera kuri izo ntego.
Iyi ni imwe mu mpamvu kubaka ubufatanye no gutekerereza hamwe uko bakorana mu kwihutisha iryo terambere, ari ngombwa hagati y’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, n’imiryango ishingiye ku myemerere nk’inkingi ikomeye mu kurwanya ubukene no guharanira iterambere rirambye.
Mu kugaragaza uruhare rw’iyo miryango, urugero nk’itorero rya ADEPR, Umushumba Mukuru waryo, Rev. Isaie Ndayizeye, avuga ko hari byinshi bakora biteza imbere abaturage, atanga urugero rw’abo bigisha gusoma, kwandika no kubara.
Yagize ati “Mu muryango nyarwanda harimo abantu batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ngo bige gusoma no kwandika, ibyo bikagira ingaruka ku iterambere. Hari imishinga idashoboka iyo tugifite imibare y’abantu batazi gusoma no kwandika. Kimwe mu bintu bigamijwe mu myaka itanu ni ukugabanya cyane imibare y’abo bantu.”
Ati “Nk’Itorero ADEPR mu bikorwa dukora, twita cyane kuri iki kintu. Mu myaka itambutse, abantu tumaze kwigisha gusoma, kwandika no kubara, ni ibihumbi 981. Muri uyu mwaka wonyine abantu turimo kwigisha ni ibihumbi 11.”
Umwe mu bigishijwe gusoma witwa Jacques w’imyaka 26 y’amavuko, ukora ibijyanye no gukora inkweto n’ubucuruzi bwazo, atanga ubuhamya, akavuga ko yize imyuga, nyuma y’uko amaze kumenya gusoma no kwandika yigishijwe na ADEPR.
Ati “Kumenya gusoma no kwandika byamfashije kwihangira imirimo, byarantinyuye mpita njya no kwiga gukora inkweto. Ubu ninjiza nibura ibihumbi 10 ku munsi, kandi byamfashije no kubona uruhushya rwo gutwara imodoka.”
Pastor Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR avuga ko muri iki gihe bigisha Abakristo ndetse n’abashumba babo ko batagomba kumara iminsi yose y’icyumweru mu rusengero, ahubwo ko bagomba no kubafasha no kubaba hafi mu bikorwa bibateza imbere mu minsi isanzwe y’imibyizi, kugira ngo bazaze gusenga ku Cyumweru bishimira ko hari iterambere bagezeho.
Nshimyimana Christophe, Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Diyosezi ya Butare ikorera mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, na we agaruka ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango, yagize ati “nk’Itorero dufite intego nyamukuru yo guhindura abantu bose abigishwa ba Yesu, ariko iyo tureba umuntu, tumureba wese, ntabwo tureba igice kimwe ngo ikindi gisigare, tureba ibijyanye n’umwuka ariko tukareba n’ibijyanye n’umubiri, nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ko roho igomba kuba mu mubiri muzima.”
Yongeyeho ati “Itorero mu nshingano dufite, ni ivugabutumwa rihindura umuntu ndetse n’aho ari. Umuntu agahinduka icyaremwe gishya, agahinduka mu myumvire mu mikorere no mu mibereho ye bwite n’iy’abamukikije. Uretse ivugabutumwa, tugira ibikorwa by’uburezi, ibikorwa byo kubumbira abantu mu matsinda mato yo kuzigama no kugurizanya, dufite n’imishinga icumi iterwa inkunga na Compassion International. Muri iyo mishinga dufitemo abana benshi, tugahindura ubuzima bw’uwo mwana ariko tudasize n’umuryango avukamo.”
Ubushakashatsi RGB iherutse gukora bwerekana ko Abanyarwanda bashima uruhare imiryango ishingiye ku myemerere igira mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda ku gipimo cya 83,7%.
Nko mu burezi, 54% by’amashuri abanza n’ayisumbuye ari mu maboko y’imiryango ishingiye ku myemerere. Hari n’amavuriro arimo ibitaro n’ibigo nderabuzima by’iyo miryango ishingiye ku myemerere. Iyo miryango igira n’uruhare mu bindi bikorwa nko kwishyurira mituweli abaturage, n’izindi gahunda zitandukanye iyo miryango ifatanyamo na Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|