RGB irasaba abayobozi kudafata abanyamakuru nk’abakeba
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirasaba abayobozi kudafata abanyamakuru nk’abakeba ahubwo ko bakwiye kubafata nk’ababunganira mu iterambere kuko ari ijisho rya rubanda.
Ubwo RGB yagiranaga inama nyungurana bitekerezo n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera tariki 02/10/2012, Rubirika Antoine umuyobozi muri icyo kigo yabwiye abo bayobozi ko badakwiye kwishisha abanyamakuru.
Yagize ati “…ntimukabishishe nk’abayobzi. Niba (umunyamakuru) aje mu murenge, niba aje mu kagari uboneraho amahirwe yo kugira ngo amenye uko umwuka umeze mu karere cyangwa mu kagari uyobora”.
“Iyo ahavuye akabitangaza kuri radio cyangwa kuri televiziyo, cyangwa mu kinyamakuru, ni wowe bihesha agaciro kuko agaragaza ibyo ukora. Ndetse niba hari ibitagenda akabivuga…aba ahwitura umuyobozi. Ntabwo rero mukwiye kubabona nk’abakeba, mukwiye kubabona nk’abantu babunganira”.
Ibi arabitangaza mu gihe hari hamwe na hamwe mu nzego z’ibanze usanga abayobozi bimana amakuru, bagafata abanyamakuru nk’abanzi.
Rubirika Antoine avuga ko ari inshingano ku muyobozi wese gutanga amakuru ku baturage, ku banyamakuru no k’uwundi uyakeneye.

Niba hari ikosa ribonetse umuyobozi arisobanure, niba ari gahunda nshya azaniye abaturage ayibasobanurire kugira ngo bayimenye hanyuma banamwungure ibitekerezo.
Mugiraneza Protais, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera, avuga ko itangazamakuru rifite akamaro mu miyoborere kuko iyo ryasuye ahantu runaka rikavuga ibitagenda baba bakebuye umuyobozi waho.
Agira ati “…utemera guhanwa ntashobora gutera imbere kandi ntashobora no kwikosora…iyo utemeye kunengwa nta n’ubwo ukosora ibibi wakoze”.
Akomeza avuga ko abafata abanyamakuru nk’abakeba ari bamwe batemera kunengwa, batemera kwikosora kugira ngo bagirirwe inama.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere kivuga ko itangazamakuru ari urwego rwa kane rw’imiyoborere. Ni urwego rwunganira guverinoma, rwunganira inteko ishingamategeko, ndetse rwunganira ubutabera.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|