RGB irakangurira Abanyarwanda kutemera serivise mbi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirakangurira buri Munyarwanda mu rwego rwose kutemera guhabwa serivisi mbi, kuko ari uburenganzira bwe kuyihabwa kandi akayihabwa neza.
Mu nama mpuzabikorwa y’intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa mbere tariki 17/09/2012, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere cyamuritse ubushakashatsi butandukanye cyakoze, harimo n’urwego rw’imitangire ya serivisi aho kugeza ubu hakirimo ibibazo.
Iki kigo cyerekanye ko haba mu nzego za Leta ndetse n’iz’igigenga, abantu bishimira serivisi bahabwa ku kigero cya 66% mu gihe mu myaka itanu iri imbere hifuzwa ko iki kigero cyaba kiri byibura kuri 80%.
Dr Usengumukiza Felicien, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yavuze ko guhabwa serivisi inoze ari uburenganzira bw’umuntu, ndetse no guhakana serivisi itanoze nabyo bikaba ari uburenganzira bw’umuntu. Gusa ngo hagomba kubaho ubushobozi bwo kumenya serivisi itanoze uko iba imeze.
Ati: “Tugize imana hakagira umuntu utubwira uti nanze serivisi mbi twanamuhemba, kuko ni uburenganzira bwe guhabwa serivisi akwiye”.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wari uyoboye iyi nama mpuzabikorwa, yavuze ko gutanga serivisi bigomba guhera ku bayobozi bayobora abandi bityo bakabera urugero abo bayobora.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye RGB yakoze, haba ku mitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, gahunda y’imiyoborere igamije kongera umusaruro n’ibindi.
Iyi nama mpuzabikorwa yari yitabiriwe n’abayobozi kugeza ku murenge mu ntara y’Amajyaruguru, bamwe mu badepite ndetse n’abasenateri bahagarariye intara y’Amajyaruguru ndetse na bamwe mu bayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|