RGB ifite ubuhamya bw’abatekewe umutwe n’abiyita abahanuzi

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko rufite ubuhamya bw’abantu bagiye batekerwa umutwe n’abiyita abahanuzi bakabacuza imitungo ya bo.

Umwanditsi w’imitwe ya politiki, imiryango itari iya leta n’imiryango ishingiye ku myemerere muri RGB, Jacqueline Kayitare, yabivuze nyuma y’umunsi umwe uru rwego rusohoye itangazo riburira Abanyarwanda n’abayoboke b’amadini n’amatorero by’umwihariko.

Iryo tangazo rivuga ko hamaze iminsi hagara inyigisho zerekeranye n’iyobokamana zitangwa n’abiyita abahanuzi zigatuma batwara abantu imitungo ya bo cyangwa bakabayobya.

Madame Kayitare yavuze ko ikibazo cy’ubwo buhanuzi “atari ikintu gishya kuko bigenda bikura” ariko na none avuga ko n’ubwo bimeze gutyo nta gikuba cyacitse.

Ikigamijwe ngo ni ugukangura abantu gushishoza no gushungura inyigisho bahabwa “kugira ngo umuntu n’ahabwa ibi bintu byitwa ubuhanuzi ajye amenya intego bifite n’ubutanga uwo ari we, kugira ngo bidakomeza kugusha abantu mu bibahungabanya kuko usanga umwuga w’ivugabutumwa warinjiriwe n’abamamyi bagamije inyungu za bo”

RGB ivuga ko ubwo buhanuzi budakorwa n’amadini n’amatorero, ahubwo bikorwa n’abantu ku giti cya bo n’ubwo baba bafite amadini n’amatorero abitirirwa.

Kuba hari ababikora ku giti cya bo batagira aho banditse muri RGB ngo bituma no kubakurikirana bigorana.

N’ubwo RGB idashaka kugaragaza abakora bene ubwo buhanuzi, yumvikanisha ko hari abazwi, ndetse ko ifite n’ubuhamya bw’abagiye bakorerwa ubwo buhanuzi.

Kayitare yabisobanuye agira ati “Birumvikana ko ibi bintu twabibonye kandi twabikurikiranye. Ubu sinahita nguha imibare cyangwa amazina y’ababikorewe ariko birumvikana ko tubibona kandi tubana na byo”

Kayitare akomeza avuga ko iyo bagize uwo bamenya bamushyikiriza inzego zibishinzwe agakurikiranwa, kandi ngo ibyo byarakozwe n’ubwo atashimye kugira uwo avuga washyikirijwe inzego zigomba kumukurikirana.

RGB ivuga ko hagiye gukomeza ubuvugizi ku Banyarwanda n’abaturarwanda basa n’abemera ubwo buhanuzi, ndetse no gukomeza kuburira abakora ubwo buhanuzi, abazakomeza kubirengaho bakaba bakurikiranwa.

Iyumvire ikiganiro Madame Kayitare yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta ikwiye guhaguruka ikadukiza aba "bateka-mutwe",bifashisha Bible bakaturira amafaranga.Ntibagira n’isoni zo kubeshya ko amafaranga abayoboke babo batanga,ngo baba bayahaye imana!Nkaho imana ikeneye amafaranga.
Muli Ibyahishuwe 18:4,imana idusaba "gusohoka" mu madini y’ikinyoma,ngo niba tudashaka kuzarimbukana nayo ku Munsi w’Imperuka.

Gatare yanditse ku itariki ya: 27-09-2018  →  Musubize

Ariko wa mugani,Leta ishatse yahagarika aya madini.Kuko ibimenyetso byerekana ko bakora ubw’Escrocs (crooks) ari byinshi.
Mu byukuri,YESU yadusabye kujya mu nzira no mu ngo z’abantu tukabwiriza ku buntu.Soma Matayo 10:8,12.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.None amadini yabihinduye Business,uretse abahamya ba yehova batajya basaba icyacumi.Reba aba bagenda bigira Apotres,Bishops,etc...Reba abagore basigaye bashinga insengero kandi imana ibabuza kujya imbere y’itorero bakigisha nkuko dusoma muli 1 Timote 2:12.Birababaje.

Gatera yanditse ku itariki ya: 26-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka