RFL irateganya gukoresha ‘Robot’

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buravuga ko buteganya kuzajya bukoresha za Robot (Robotic machine) mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Dr. Charles Karangwa avuga ko RFL iteganya gukoresha Robot
Dr. Charles Karangwa avuga ko RFL iteganya gukoresha Robot

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, mu bukangurambaga bwiswe Menya RFL, bwatangijwe n’iyi Laboratwari ku wa 17 Kanama 2022, hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa n’imikorere ya RFL.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, bukomereza mu Majyepfo mu Karere ka Huye, nyuma yaho berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Rubavu.

Muri ubu bukangurambaga ubuyobozi bwa RFL buhura n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bakorana bya hafi, by’umwihariko abakunze kwifashisha gukoresha serivisi zabo.

RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi na amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.

Nyuma yo kugaragariza ishusho y’imikorere ya RFL abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa, yavuze ko Laboratwari zigenda zikura.

Yagize ati “Zitangira ari nto, zishobora kwakira amadosiye macye, ariko iyo hamaze kugera umubare munini w’amadosiye, icyo gihe ushakisha uburyo byakwihutishwa kugira ngo utange serivisi yihuse kandi inoze ntagipfuye. Ntabwo wabona umubare uvuye ku bihumbi 100 ngo ujye kuri miliyoni, uzavuge ngo uracyakoresha uburyo busanzwe”.

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu Robot ikora yihuse kandi byose ikabicamo ku buryo ubona umusaruro wihuse, niyo mpamvu igihe tuzaba twabonye umubare munini w’amadosiye, ntabwo tuzaba tugikoresha buno buryo busanzwe, ahubwo tuzajya mu buryo bwakwihutisha, nk’uko mu bindi bihugu biteye imbere, bufite amadosiye menshi bugenda bushakisha ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n’igihe”.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko batahanye umukoro wo kujya gusobanurira imikorere ya RFL abandi batari bahari, barimo abakuru b’imidugudu, ariko kandi ngo ibyo bahuguwe bagomba no kubikoresha mu bukangurambaga bwo gukumira icyaha.

Ati “Ikindi ni ukugira ngo tubikoreshe, bityo mu bukangurambaga dukora bwo gukumira icyaha, nabyo bidufashe kugira ngo ibyaha bigabanuke, yaba ari ibyaha bitandukanye, tugenda tubona kandi biteza umutekano mucye mu Mujyi”.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ibyifuzo byabo, babona ko bishobora kugirira abaturage akamaro mu gihe bakeneye gukoresha serivisi za RFL, birimo kugabanya ibiciro

Nyuma y’icyiciro cyo gusobanurira abayobozi imikorere ya RFL, biteganyijwe ko ubukangurambaga bwa “Menya RFL”, buzakomereza mu baturage kugira ngo nabo basobanurirwe neza imikorere y’iyo Laboratwari.

Kuva mu mwaka wa 2018 RFL yatangira gukora neza nka Laboratwari y’Igihugu, imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30, zirimo izo mu bihungu birenga 10 by’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka