RFL igiye kwakira inama yiga ku gutanga ingingo z’umubiri

Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) izakira Inama mpuzamahanga izaganira kuri byinshi birimo itangwa ry’umubiri (ku bushake) kugira ngo ukurweho ingingo zihabwa abandi bazikeneye.

Iyi nama izabera i Kigali kuva tariki 8-10 Werurwe 2023, izarangira RFL ibaye icyicaro cy’Ikigo nyafurika cyigisha kikanatanga serivisi z’ibimenyetso bya gihanga (African Forensic Science Academy/AFSA).

Ni inama yiswe ASFM23 y’inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, ikazahuriza hamwe ababarirwa hagati ya 300-400 bavuye mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi.

RFL ivuga ko muri Laboratwari zayo 12 imaze kugira, ifite ubushobozi bwo gupima utunyangingo ndangasano bita ADN/DNA, no gutanga ibisubizo bigaragaza niba umubyeyi n’umwana bafitanye isano, cyangwa gupima ab’ibisanira bya kure bashidikanya ku isano bafitanye.

Nta muntu ku giti cye RFL yakira iyo yagiye kwimisha DNA ari kumwe n’umwana bonyine, keretse iyo babyemeranyijweho nk’umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore.

RFL kandi ibasha kumenya uwishe umuntu, uwibye n’uwangije umuntu cyangwa ibintu irebye aho igikumwe cyangwa ikiganza cy’umunyabyaha cyakoze.

Ibimenya kandi ifashe utudodo tw’imyenda yari yambaye, irebye mu mboni z’uwapfuye cyangwa ifashe umusatsi n’ibindi bimenyetso byasizwe n’uwakoze icyaha.

RFL imenya uwapfuye (n’ubwo haba hashize imyaka myinshi) hapimwe ibyari bigize amagufka ye, ikamenya uwarozwe n’icyo yazize, inyandiko zishidikanywaho irebye imikono y’abazanditse, ndetse ikamenya n’inkomoko y’icyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga.

Isuzuma amajwi, amafoto cyangwa amashusho by’uwakoze icyaha ikamumenya, ndetse ikagenzura ku mipaka aho ibintu byinjizwa mu Gihugu binyuzwa ikamenya ibibigize niba atari ibiribwa cyangwa imiti yica.

Kugeza ubu abantu barenga 50 buri munsi bagana ikigo RFL bavuye mu Rwanda n’ahandi muri Afurika mu bihugu birenga 11, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Cameroon, Afurika y’Epfo na Somalia.

Gupimira umuntu DNA ashoboye gutegereza iminsi 7 bitangwaho Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 89Frw, yaba yihuta atari burenze amasaha 24 agatanga ibihumbi 150Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa, yagiranye ikiganiro na Kigali Today asobanura ko imyiteguro y’inama ya ASFM 23 irimbanyije, anasaba Abanyarwanda kuzakira neza abo bashyitsi mu kubaha ibicuruzwa na serivisi bibaryoheye.

Mu bizaganirwaho muri iyo nama mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya 10, harimo icyo kunoza uburyo bwo kubika ingingo z’abantu (Tissue Banking).

Abakurwaho ingingo baba baremeye gutanga imibiri yabo ku bushake mu gihe bizaba bigaragara ko bageze ku mwuka wa nyuma wo kubaho kwabo, kugira ngo zikoreshwe mu bushakashatsi cyangwa zihabwe abandi bantu bazikeneye.

Dr Karangwa avuga ko mu Rwanda hakwiye kubaho Itegeko ryemera kubika ingingo zakuwe ku mibiri y’abantu (Tissue Banking) ndetse n’irigena uburyo bizakorwa, "umuntu akemera ko azatanga urugingo".

Ati "Biracyaganirwaho, bisaba ko hazabanza ubukangurambaga kugira ngo abantu babyumve, ni ubushake bw’umuntu ko igihe abona agiye kuva ku Isi yatanga imboni y’ijisho, uyu munsi Itegeko (ryo gutanga ingingo) ntirirabaho kereka ku batanga amaraso".

RFL ivuga ko irimo gusuzuma uburyo mu nteganyanyigisho za Kaminuza, hakongerwamo amasomo ajyanye n’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, cyane cyane aho bigisha ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry), Amategeko n’Ubuganga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL yakomeje atangaza ko barimo gusaba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, ko bahinduka Ikigo gifite serivisi zirenze gupima no gutanga ibisubizo ku bimenyetso bya gihanga gusa, kikaba kinashinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa.

Avuga ko RFL nihinduka Ikigo izigisha abanyamategeko n’abaganga, cyane cyane abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko ko ikeneye ahantu hanini ho kwagurira ibikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa asobanura iby'iyo nama
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa asobanura iby’iyo nama

African Forensic Science Academy mu Rwanda izajya ihuguriramo abaturuka mu bindi bihugu, bashinzwe gukora muri Laboratwari zaho zifata ibimenyetso.

RFL ivuga ko aho kurushya abaturage b’ibindi bihugu ngo baze mu Rwanda, abazahugurwa ari bo bazajya babakirira mu bihugu byabo, bafate ibipimo bibe ari byo bizanwa mu Rwanda, hasubireyo ibisubizo.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka