Resitora yagaburiraga abanyeshuri ba UR-Huye baherutse mu bitaro yabaye ifunzwe

Nyuma y’uko abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) bagiye mu bitaro, biturutse ku biryo bihumanye bariye muri Resitora Umucyo iherereye ahitwa kwa Wariraye, iyo resitora yabaye ifunzwe.

Resitora Umucyo yabaye ifunzwe
Resitora Umucyo yabaye ifunzwe

Veneranda Bankudiye, ari we nyiri iyo resitora, avuga ko na we yatunguwe kandi ababazwa no kumva ko abanyeshuri agaburira bagize ibibazo biturutse ku biryo yabagaburiye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, ariko ikimushimisha ni uko nta n’umwe wahasize ubuzima, kandi ubu bakaba barakize bose.

Anavuga ko nyuma y’iki kibazo, yasuwe n’inzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe isuku mu Karere ka Huye, bakemeranywa ibyo agiye guhindura kugira ngo birusheho kugenda neza, ariko akaba yaratunguwe n’uko yasabwe gufunga tariki 23 Nzeri 2021, igihe yahawe kitararangira.

Agira ati “Nari nagaragarije itsinda rishinzwe isuku ku Karere ko abanyeshuri ngaburira baba banyishyuye mbere, twemeranywa ibyo nkosora, hanyuma bakazagaruka kureba ko nabyubahirije ku itariki 20 Ukwakira 2021. Ariko natunguwe n’uko gitifu w’umurenge yanzaniye ibaruwa impagarika uyu munsi tariki 23 Nzeri 2021.”

Ubwo hafungwaga, hari abanyeshuri bari baje kurya, hanyuma babwirwa ko bajya kurira muri resitora Happiness iri imbere muri Kaminuza, na ho nyiri Resitora Umucyo asabwa kubasubiza amafaranga angana n’iminsi yari isigayemo.

Icyakora, mu banyeshuri bari basanzwe baharira harimo n’abari barwaye, hari abavuga ko batasubira kurira muri resitora y’imbere muri Kaminuza, kuko ngo na mbere bari bayisize, hanyuma bajya kurira muri iyo yafunzwe.

Umwe muri bo yagize ati “Njyewe ku giti cyanjye ntabwo nasubirayo, kuko impamvu yahankuye na n’ubungubu iracyahari. Ni impamvu yanjye ku giti cyanjye, ariko cyane cyane uburyo umuntu abona serivisi, kuko aho umuntu ashaka ibyo akenera, ntabwo ahakunda kimwe hose. Aho ubona baguhereza cyangwa bakwakira neza kurusha abandi ni ho ukunda cyane.”

Yunzemo ati “Ahangaha nibahafunga burundu, njyewe ku giti cyanjye nzashaka ukundi mbaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iriya resitora itafunzwe burundu, kuko ngo aho bizagaragarira ko nyirayo na nyiri inzu ikoreramo bakosoye ibyo basabwe, izemererwa kongera gufungura.

Yafunzwe yariragamo abanyeshuri babarirwa muri 300 nk’uko bivugwa na Bankundiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iriyaresitora.igira.umwa nda.nubusanzwe.kabisa bazisubireho?

nijakokorode yanditse ku itariki ya: 29-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka