Resitora harimo n’izo mu mahoteli n’andi macumbi yemewe zemerewe gutanga ibinyobwa bisembuye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) batangaje amabwiriza agenga imikorere ya Resitora, Hoteli n’andi macumbi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’izo nzego riravuga ko zishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020, n’iyo ku wa 10 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bashyizeho amabwiriza y’inyongera akurikira:

1. Utubari twose, ndetse n’utwo muri Hoteli na Resitora turafunze

2. Resitora harimo n’izo mu mahoteli n’andi macumbi yemewe zemerewe gutanga ibinyobwa bisembuye, ariko ku bantu bicaye gusa kandi baje gufata amafunguro.

3. Abakiliya bose bagomba kubahiriza intera ya metero imwe n’igice (1,5m) hagati y’intebe n’indi, na metero ebyiri n’igice (2,5m) hagati y’ameza n’andi.

4. Abakira abantu bagomba kuba bambaye udupfukamunwa kandi neza

5. Aho abantu binjira hose, n’imbere mu nyubako hagomba gushyirwa uburyo buboneye bwo gukaraba cyangwa umuti usukura intoki

6. Abakiliya batambaye udupfukamunwa n’abatwambaye nabi ntibemerewe kwakirwa

7. Resitora, Hoteli n’andi macumbi bigomba gushyira ahantu hagaragara amatangazo yibutsa abantu ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19

8. Gucuruza cyangwa kugura inzoga muri supermarket/alimentation, mu mangazini, no muri butiki biremewe. Icyakora kuzihanywera byo birabujijwe.

9. Inzego za Leta bireba n’abacuruzi basabwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Rwose gupimisha abantu bose bitabiriye ubukwe biragoye abayobozi hadufashe

Celestin yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ese kubera iki badatekereza kubantu bafite ubukwe, kuko rwose icyemezo babafatiye kiragoranye cyaneee pee!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Turasaba leta gutekereza nokubindi bitarafungurwa harimo ninyubako zimikino yamahirwe betting kuko abakoragamo bamerewe nabi !!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Nukuri turashimira ubuyobozi bwacu uko bakomeje kudukangurora kurwanya ikicyorezo natwe twiyemeza kukirandura dufasha abaganga kutanjya ahibasiwe ningendo zidakwiye

Niyonsaba yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Dukomeze twirinde twambara agapfukamunwa kandi neza

M Eugene yanditse ku itariki ya: 17-09-2020  →  Musubize

Natwe abigisha ibinyabizinga muturebehorwose

Iradukundan yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka