‘Rengera Umwana’ yahuriranye no kwibuka umwana wishwe azira gukomera ku busugi

Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Emmanuel Ndagijimana, yavuze ko yatangajwe no kuba Polisi yatangije gahunda ya ‘Rengera Umwana’ ku munsi wo guhimbaza Mutagatifu Agnes, umwana wishwe azira gukomera ku busugi.

Abakirisitu bo muri Paruwasi Katedarali Gatolika ya Ruhengeri babwiwe no kuri gahunda ya Rengera Umwana igamije kumurinda ihohoterwa
Abakirisitu bo muri Paruwasi Katedarali Gatolika ya Ruhengeri babwiwe no kuri gahunda ya Rengera Umwana igamije kumurinda ihohoterwa

Nk’uko Padiri abivuga ngo ku itariki 21 Mutarama 2020, nibwo Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Agnes, Umwana w’umukobwa wishwe azira gukomera ku busugi bwe ubwo abagizi ba nabi bashatse kumugira umugore ku ngufu ubwo yari afite imyaka 12.

Ngo uwo mwana yarabyanze akomera ku busugi bwe kugeza ubwo bamutemaguye baranamutwika, apfa ahowe Imana.

Ati “Mutagatifu Agnes ni umwana w’umukobwa wapfuye akomeye ku busugi bwe, akanangira umutima ku bashakaga kumusambanya, bashaka no kumugira umugore. Yarabyanze baramutemagura, baranamutwika apfa ahowe Imana afite imyaka 12.”

Uwo mupadiri aganira na Kigali Today yavuze uburyo yatangajwe no kuba Polisi y’u Rwanda yateguye gahunda ya Rengera Umwana, bihurirana n’itariki ya 21 Mutarama aho yasanze ari igitangaza cyakozwe n’Imana.

Emmanuel Ndagijimana, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri
Emmanuel Ndagijimana, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri

Agira ati “Nanjye byantangaje, Imana ikora ibyayo. Tariki 21 Mutarama muri Kiliziya y’isi yose, duhimbaza Mutagatifu Agnes umwe mu bana bato wapfuye ahowe Imana. None nimurebe rwose uburyo Imana ari igitangaza, Polisi y’u Rwanda na yo ku munsi duhimbaza Mutagatifu Agnes nibwo ishyizeho kiriya gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kurengera umwana. Byantangaje kandi byanshimishije ku buryo byampaye n’icyizere n’ibyishimo by’uko iki gikorwa Imana igishyigikiye”.

Si Padiri Ndagijimana wenyine watunguwe no kumva ko uwo munsi wo gutangiza ubukangurambaga bwo kurengera umwana, bihuriranye n’umunsi wa Mutagatifu Agnes. Na Guverineri Gatabazi yagaragaje uburyo yatunguwe no kuba itariki 21 Polisi igiye gutangizaho ubukangurambaga bwa Rengera Umwana mu gihe hahimbazwa uwo mutagatifu w’umwana wishwe azira ihohoterwa. Ni ho yahereye asaba buri wese kwitabira ubwo bukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana.

Yagize ati “Kurengera umwana ni bimwe mu bintu dushyize imbere, kubera ihohoterwa rikorerwa abana aho basambanywa, bakajyanwa mu bikorwa by’urukozasoni, bagafatwa ku ngufu bagaterwa inda bakiri bato, ndetse nk’uko Padiri yabisobanuye neza cyane bigahura n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Agnes, Umwana w’umukobwa wishwe afite imyaka 12 bashatse kumusambanya no kumugira umugore arabyanga murumva ko bifite aho bihuriye n’abana bacu b’Abanyarwanda basambanywa”.

Guverineri Gatabazi JMV na we yatangajwe no kuba gahunda ya Rengera Umwana ihuriranye n'umunsi wo guhimbaza Mutagatifu Agnes
Guverineri Gatabazi JMV na we yatangajwe no kuba gahunda ya Rengera Umwana ihuriranye n’umunsi wo guhimbaza Mutagatifu Agnes

Akomeza agira ati “Abo bana bacu basambanywa n’abagabo twakwita abagabo mbwa, badahesha agaciro ubuzima bw’umuntu. Ni gahunda dushyigikiye kandi twashimye. Buri wese arasabwa kuyigira iye”.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, yo iremeza ko kuba gahunda za Polisi zaranyujijwe muri Kiliziya Gatolika, ari uko bitabujijwe ko no mu yandi matorero n’amadini bizageramo nk’uko CIP Alexis Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru abivuga, ngo ni gahunda zizagezwa mu nsengero no mu matorero anyuranye dore ko n’ejo ku cyumweri Gahunda ya Gerayo Amahoro yakomereje muri Anglican no muri ADEPR.

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika Katedarali ya Ruhengeri, buremeza ko gahunda ya Rengera Umwana ari igikorwa iyo Paruwasi yamaze gutangiza hirya no hino mu masantarari agize iyo Paruwasi, aho bamaze gufasha abana 54 b’abakobwa bahohotewe baterwa inda, ubu bakaba baramaze gusubizwa mu mashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka