Remera: Abaturage barishimira uruhare bagira mu miyoborere yabo
Abaturage b’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barishimira imiyoborere u Rwanda rufite kandi bakavuga ko ukwezi kw’imiyoborere kubakemurira ibibazo.
Abaturage bavuga ko uku kwezi kuba inshuro ebyiri mu mwaka gutuma ibibazo by’abaturage bikemuka bikanagabanuka, kuko bahura n’abayobozi bakaganirira hamwe ku bibazo bafite n’icyaba igisubizo kuri byo.

Mu biganiro byahuje abayobozi n’abayoborwa bo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, tariki 21 Ugushingo 2015, abaturage bishimiye ibyo bagezeho birimo umuyoboro w’amazi meza no kuba abaturage b’Umudugudu wa Kangondo I. bariyubakiye ibiro by’umudugudu wabo.
Umugwaneza Scovia wo muri uyu mudugudu avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi ku buryo bajyaga kuvoma mu gishanga cya Nyarutarama ariko ubu bakaba banejejwe no kuba bafite amazi meza hafi yabo.

Ku rundi ruhande ariko, ngo aba baturage babangamiwe na ruhurura inyura muri uyu mudugudu, ikaba igenda ibasenyera amazu kuko idatunganye.
Hari n’abavuga ko basigaranye ikibazo gikomeye cy’amashuri y’ibanze kuko aho abana bigaga mbere ngo hagizwe ishuri ry’imyuga (TVET), bityo bigatuma abana bajya kwiga kure.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirabahire Languida, avuga ko mu gihe habayeho kuganira kw’abayobozi n’abayoborwa, ngo ibibazo bibonerwa ibisubizo.
Ku kibazo cya ruhurura, Nyirabahire avuga ko gisaba imbaraga nyinshi kuko kigendana n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Cyakora, yizeza abasenyewe n’iyi ruhurura ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye, ubuyobozi buzabashakira ubufasha.
Agaruka ku kibazo cy’ishuri, Nyirabahire yavuze ko rizaba ryabonetse bitarenze Mutarama 2016 kuko imirimo yo kuryubaka yatangiye kandi ngo ibikorwa bikaba byihuta.

Ubuyobozi buvuga ko ukwezi kwahariwe imiyoborere kutabereyeho gukemura ibibazo byananiranye gusa ahubwo ko ari n’umwanya wo kureba ibyagezweho ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iba irimo gukorwa.
Jean Claude Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntureba indi mirenge!!Hari abandi muri ikicyumweru cy’imiyoborere myiza banga kume nyesha abaturage murego rwokwirinda ibibazo bagatumira abanyerondo nabaturage bake bogushimagiza abayobozi(ES w’umurenge).Nyumayicyi cyumweru RGB izagenzure nisanga imwe mumirenge ya GASABO badasigaye batekinika inama z’abaturage,muzangaye.