REG yasobanuye impamvu zateye ibura ry’umuriro mu Gihugu hose

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko impamvu zatumye mu ijoro ryo ku itariki 10 Ukuboza 2023 habaho ibura ry’umuriro mu gihugu hose byaturutse ku miyoboro migari u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo muri aka Karere birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

REG ivuga ko ibibazo byateraga ibura ry'umuriro rya hato na hato bimaze kugabanuka
REG ivuga ko ibibazo byateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato bimaze kugabanuka

REG ivuga ko habaye ibibazo kuri iyo miyoboro ihuza ibyo bihugu cyane cyane Kenya, bituma no mu Rwanda habaho ingaruka zo kubura umuriro mu gihugu hose.

REG yakomeje yisegura ku bafatabuzi bayo ku ibura ry’umuriro ryaje ritunguranye kuko byabayeho nk’impanuka kuko nta makuru bari babifiteho ngo bateguze abafatabuguzi mbere.

REG ivuga ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuka mu gihe gito kandi ngo bahise bihutira kumenyesha abafatabuguzi babo.

Gusa na none hari byinshi bikomeje gukorwa kugira ngo hirindwe ibura ry’umuriro rya hato na hato harimo ingamba zafashwe na Leta zo gushyira imbaraga mu kubaka imiyoboro na sitasiyo z’amashanyarazi hirya no hino, ndetse no kuvugurura imiyoboro ishaje kugira ngo hatangwe umuriro wizewe.

REG ivuga ko kwihuza n’ibindi bihugu, bituma imiyoboro yaguka, ndetse bakagenda biga ibibafasha gushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hakomeze kubaho impinduka nziza muri serivisi z’amashanyarazi.

Ubutumwa REG yoherereje Kigali Today, buvuga ko zimwe mu ngamba zizatuma hatongera kubaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose, zirimo kongera imiyoboro na Sitasiyo n’amakusanyirizo y’amashanyarazi ndetse n’ibyo bita “reactors” cyangwa “capacitors” bifasha kugira ngo umuriro woherezwa ube umeze neza.

REG ivuga ko nubwo habayeho iki kibazo ari ibintu bidakunze kubaho mu Rwanda ko umuriro ugenda mu gihugu hose kuko ibibazo byateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato bimaze kugabanuka.

Zimwe mu mpamvu bagaragaje zishobora gutuma umuriro ushobora kubura bishobora guturuka ku mirimo yo guhuza imiyoboro mishya n’isanzwe cyangwa se ibindi bikorwa byo gusana ibyangiritse no kubera ibiza byangije imiyoboro cyangwa se bigaterwa n’uruhurirane rw’ibindi bibazo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka