Referandumu: 98.3% batoye bemeza ko itegeko nshinga rihinduka

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare ntakuka y’ubwitabire bwa referandumu, igaragaza ko abaturage 98.3% batoye basaba ko itegeko nshinga rihinduka.

Tariki 17 na 18 Ukuboza 2015 nibwo abaturage bitabiriye aya matora ya kamarampaka (referandumu), yagombaga kwemeza niba rubanda rushyigikiye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza nyuma y’uko manda ye ari nayo ya nyuma isoreje mu 2017.

Itanagzo NEC yashyize ahagagara.
Itanagzo NEC yashyize ahagagara.

Ibi byaje bikurikira ubusabe bw’abaturage bagera kuri miliyoni enye bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga ryavugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora, bitewe ahanini n’obyo bashima bagezeho ku buyobozi bwe.

Kugeza ubu itegeko nshinga ryamaze guhindurwa cyane cyane ku ngingo zivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu n’izindi ngingo zitandukanye zitari zinoze muri iri tegeko nshinga. Hagati aho haracyategerejwe ijambo rya nyuma rya Perezida Kagame niba azemeza ko azongera kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe kuba ubusabe bwacu bwarubahirijwe, na Paul Kagame twizere ko azadusubiza kandi vuba

Verene yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Uzi Gusaba Ntuhabwe? Twarasubijwe Ubuturashima Uwaduhaye Kandi Natwe Ntacyo Azatuburana Imana Ishimwe Mugire Ibihe Byiza Turabakunda!

Nkuranga Fericien yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka