Rebero: Huzuye inzu y’amafilime n’ikibuga cyakira igitaramo cy’abantu ibihumbi 40

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Sosiyete y’Abafaransa icuruza ikoranabuhanga ry’amashusho CANALOLYMPIA, bujuje umudugudu uberamo imyidagaduro, ushobora kwakira abantu bageze ku bihumbi 40 n’imodoka 500.

Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime
Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime

Kugeza ubu uyu mushinga umaze kubaka inzu izajya ireberwamo amafilime y’ubwoko bwose ndetse na sitade (amphithéâtre) ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 baje mu bitaramo, gukina no kwidagadura mu buryo butandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yagize ati “abacuranzi n’abandi bahanzi babonye aho bashobora kwerekanira ibihangano byabo. Abanyarwanda na bo babonye ahandi hantu ha gatatu bashobora kwidagadurira hiyongera kuri Sitade no kuri Kigali Arena”.

Uyu muyobozi muri RDB avuga ko uyu mushinga ufite agaciro k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 40 (ni amanyarwanda akabakaba miliyari 40), kandi ko hazakomeza kubakwa ibikorwa ndangamuco bitandukanye.

Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n'Abanyarwanda muri rusange babonye aho kwidagadurira- Kariza
Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange babonye aho kwidagadurira- Kariza

Kariza yavuze ko nyuma yo kuhubaka inzu ireberwamo filime na ‘amphithéâtre, bagiye kuhashyira ubusitani bwo kwishimiramo (botanic garden), amacumbi, n’inzu ibikwamo ibihangano bitandukanye.

Hazajya kandi ubwogero, ibibuga bito by’imikino itandukanye n’ingoro ndangamuco y’ibiribwa (ibiryo bitetse), ndetse n’inzu zikoze mu buryo bwa kinyarwanda zizakoreshwa nka hoteli.

U Rwanda rubaye igihugu cya 12 muri Afurika gishyizwemo inzu za CANALOLYMPIA zerekanirwamo ibibera hirya no hino ku isi n’amafilime afite amajwi ahinda n’amashusho amurikwa ku bikuta binini, ku buryo umuntu ayabona ari kure.

Inzu yubatswe ya CANALOLYMPIA iri ku i Rebero yajyamo abantu 300, ariko mu gihe haba haje abantu benshi bifuza kureba filime, bahita basohoka bakarebera hanze muri ya Amphitheatre ishobora guteraniramo abantu bagera ku bihumbi 40.

Umuyobozi wa CANALOLYMPIA mu Rwanda, Aimée Umutoni avuga ko abagize umuryango bose guhera ku mwana kugera ku muntu mukuru, ntawe uzabura ikimushimisha.

Umutoni yagize ati “igiciro gisanzwe ni amafaranga 3,000Frw na 2,000Frw ku mwana ku bijyanye no kureba filime gusa, ariko iyo haje filime nshyashya igiciro kirazamuka gato”.

Kugeza ubu umuntu uhaje atareba filime we ntacyo yishyuzwa, ariko mu gihe azaba aje gusura ibindi bikorwa nk’ibitaramo, gukina, gufungura no kwidagadura mu buryo butandukanye azajya yishyuzwa.

Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n'umudugudu wa Rebero Cultural Village
Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n’umudugudu wa Rebero Cultural Village

Filime zose zaba iz’inyarwanda n’iz’ahandi zizatangira kwerekanwa guhera ku cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, zikazajya zirebwa iminsi yose y’icyumweru ukuyemo ku wa mbere.

Inyubako za RDB na CANALOLYMPIA ziswe ‘Rebero Cultural Village’, biteganyijwe ko zizajya zakira ibitaramo biri ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga bitari munsi ya 30 buri mwaka.

Ni inyubako zikoreshwa n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kuva ku matara ahaboneshereza kugeza ku muriro wose ukoreshwa mu nzu zose, kugira ngo birinde kurekura imyotsi ihumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Komeza wese Imihigo Rwanda.abawe tukuri inyuma.

Mwiseneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Komeza wese Imihigo Rwanda.abawe tukuri inyuma.

Mwiseneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Iyi canalolympia iziye igihe
Ndabashimiye RDB mudahwema kudutekerezaho no gushishoza kubyatuma igihugu cyacu gitera imbere
Murakoze

NYANDWI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Mu gihugu cyacu rwose hari hakenewe abantu nkaho ho kwidagadurira,dushimiye cyane canalorympia,abatuzaniye Kigali Alena,nuko twari turambiwe ibitaramo bibera mu ma stade!!gusa ibiciro RDB na RURA babirebaho bikamanuka gato,ndetse hakagenerwa na ligne yo gutwara abantu rusange.my country my dignity.

Justin yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Nge ndabashimiye kubyiza mutugezaho

Ndayisaba Fabrics yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ayo ma tubes ya 40w barunze hariya,ntibiyumvisha ko azatwara umuriro mwinshi mugihe hari amatara agezweho atanga urumuri rwinshi agatwara umuriro muke?

Allan yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Umva nshuti!! Agaragara nk’aya 40W, ariko ashobora kuba atari ayo usanzwe uzi!!! Sinibazako bariya bantu bahubatse batazi solar power generation and overall consumption ikenewe hariya!!!. Reka tubihange amaso.

R.Theogene yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka