Reba andi mafoto na Videwo byaranze ibiganiro byahuje Perezida Kagame na ba Rushingwangerero

Umuhango wo gusoza itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero waranzwe n’ibiganiro ndetse n’impanuro zitandukanye zatanzwe na Perezida Paul Kagame ku bayobozi b’Utugari bari basoje Itorero ndetse n’izahawe abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gusoza Itorero.

Muri izo mpanuro zahawe ba Rushingwangerero harimo kwirinda gutekinika, kurwanya igwingira, kurwanya ubuzererezi ndetse no gukemura amakimbirane arangwa mu miryango.

Perezida Kagame yabemereye kubakemurira ibibazo bigaragara mu kazi kabo ka buri munsi birimo kuvugurura inyubako, kugezwaho inyoroshyangendo (moto) ku batarazibona, imiyoboro ya Interineti, ndetse hakazasuzumwa imishahara yabo ikangana kuko ubu abakora mu bice by’icyaro imishahara yabo itangana n’abakorera mu mijyi.

Perezida Kagame yibukije abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo ba Minisitiri gukorera hamwe, ndetse bakajya bahana amakuru mu bikorerwa abaturage kugira ngo hirindwe itekinika mu kazi no kudakorera mu mucyo.

Ati “Imikoranire iyo ibuze hagati y’abayobozi usanga ibintu byose bigenda bisubira inyuma n’ibikozwe ntibikorwe neza mu buryo bunoze kubera kutagira imikoranire hagati yanyu, mbasabye kubikosora”.

Perezida Kagame yabasabye gukosora ibitagenda ariko hakabaho no kwegera abaturage.

Gusoza iri Torero byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo ba Minisitiri, ba Guverineri, abayobozi b’Uturere ndetse n’abo ku Rwego rw’Imirenge.
Abitabiriye gusoza itorero bose Perezida Kagame yabasabye gushyira mu bikorwa impanuro yabahaye ariko cyane cyane ba Rushingwangerero bakajya gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu itorero.

Reba andi mafoto na Video byaranze iki gikorwa:

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Videwo: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka