REB yatahuye amwe mu mayeri yo gukopera ibizamini by’akazi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rutangaza ko rwatahuye amwe mu mayeri abifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi, bakoreshaga bagakopera ibizamini by’akazi, ku buryo mu bizamini biheruka abantu 35 bafashwe bakopera.

Mugenzi yavuze amanyanga aba mu bizamini by'akazi k'ubwarimu
Mugenzi yavuze amanyanga aba mu bizamini by’akazi k’ubwarimu

Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Mugenzi Leon, asobanura ko kugira ngo umuntu abashe gukopera ikizamini, yakoreshaga ijambo banga (pass word) akariha undi muntu akamukorera ikizamini, ku buryo hari n’abari bamaze kubigira nk’ubucuruzi.

Mugenzi avuga ko n’ubwo habayeho uburangare bw’abashinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizamini by’abifuza kuba abarimu, hanabayeho amayeri menshi y’abakopera bakabasha kwinjirana za telefone mu bizamini kandi byari bibujijwe.

Yungamo ko nyuma yo gutahura ko hari abakopeye ibizamini, byasuzumwe bagasanga ntaho bihuriye no kuba ikizamini cyarakopewe muri rusange, ku buryo abafashwe bambuwe amahirwe yo gukomeza gukora, ariko abandi barakora bisanzwe kuko nta bisubizo by’ibizamini byari byagiye hanze, usibye abagaragaye bakopera kuri za telefone cyangwa bagatanga ijambo banga abandi bakabakorera.

Agira ati “Ni ibintu byatubabaje muri iki gihe cy’ibizamini, ntabwo twishimira ko abantu bakopera ibizamini, ariko hari abafashwe 35, aho bafataga ijambo banga bakariha bagenzi babo bari mu biro byegeranye n’ahakorerwa ibizamini. Byaragaragaye muri Karongi aho umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyije bafashwe bakorera abandi ibizamini”.

Mugenzi avuga ko ku itariki 20 Mutarama 2025 hafashwe abantu umunani, ku munsi ukurikiyeho hafatwa umuntu umwe, undi munsi wakurikiyeho hafatwa abantu barindwi naho ku itariki 23 Mutarama 2025, hafatwa abantu 19.

Agira ati “Ku matariki akurikira kugeza kuri 28 Mutarama 2025, yo nta muntu twongeye gufata kuko bari bamenye ko twavumbuye amayeri yabo. Si uko yenda nta wakopeye ariko twafatanyije n’izindi nzego turabatahura, ikibabaje ni uko hari abari batangiye kubigira ubucuruzi bagashyiraho igiciro cyo gukorera abandi ibizamini”.

Akomeza avuga ko abafashwe bashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo bakurikiranwe, ku buryo hari n’abafunze, kugira ngo uko gukopera niba kwarakozwemo ibyaha bikurikiranwe n’ubutabera.

Mugenzi avuga ko umuntu uri kure y’icyumba kiberamo ibizamini adashobora kwifashisha undi ngo amukorere ikizamini, kuko ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ridashobora kwemera ko umuntu yakorera ahandi ngo yohereze ikizamini kure.

Agira ati “Kugira ngo bishoboke bisaba ko umuntu ukorera undi aba ari hafi y’icyumba cy’ikizamini, kugira ngo tubatahure wasangaga umuntu yicaye imbere ya mudasobwa, atarimo gukora ikizamini, ariko wareba muri sisiteme ugasanga ikizamini akigeze kure. Twarasuzumye dusanga ababakoreraga babaga bari hafi aho ku buryo utapfa kubitahura”.

REB isaba abakandida bifuza gukora umwuga w’uburezi kwirinda gukopera, kuko ari umuco mubi udakwiriye abarezi barerera Igihugu, kandi ko mu bihano harimo guhabwa zeru mu kizamini, hakanakurikirwana uburyo bwo gukopera niba nta ruswa irimo cyangwa ibindi byaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gukopera si umuco ubereye abarezi b’igihugu.

Ntabunyangamugayo bubirimo pee!

Bakurikiranwe n’inzego zifiteye uburenganzira.

Danny yanditse ku itariki ya: 1-02-2025  →  Musubize

Birasaba gushira camera mu cyumba cyibizamini

Rukato ntaganda yanditse ku itariki ya: 1-02-2025  →  Musubize

amakuru yurwand

ITANGISHAKA yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Bakomeze bakaze ingamba kuko ni umuco mubi

Kirezi Hubert vedrine yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

None se niba mwemera ko ibizamini byagiye hanze kubera iki mutahindura ingamba hanyuma ibizamini bigasubirwamo cyangwa ikizamini cya interview kikazashyirwamo imbaraga cyane

Sophonie yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka