REB izakomeza ubuvugizi kugira ngo ubuzima bwa mwarimu burusheho kuba bwiza

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, avuga ko uyu munsi mwarimu abayeho mu buzima yishimiye, kubera impinduka zigenda zikorwa hagamijwe kuzamura imibereho ye, gusa ngo izakomeza ubuvugizi kugira ngo ubuzima bwa mwarimu burusheho kuba bwiza.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio kivuga ku mibereho ya mwarimu.

Agaruka ku mibereho ya mwarimu, Mugenzi yavuze ko abarimu babayeho mu buzima bishimiye kiubera impinduka zigenda zikorwa, haba mu kuzamura imishahara yabo ndetse no kongererwa ubumenyi bituma bamwe bazamuka mu ntera.

Ati “Hari ababitugaragariza ko babayeho mu buzima bishimiye, ko hari ibirimo guhinduka, ni mwarimu uzi neza ko atekerezwaho n’igihugu, Politiki ya Leta aho ihagaze uyu munsi ni uko mwarimu yagera ku rwego runaka bitewe n’impamyabumenyi afite, ahabwa umushahara ugendanye n’igihe byumvikane ko hari ibikorwa ariko urugendo ruracyari rurerure”.

Yakomeje agira ati “Birumvikana ubuzima bwa mwarimu ntibugarukira ku mushahara gusa, hari n’ibindi bimukorerwa nka Umwarimu Sacco barabitubwira mu buhamya baduha, hari n’ibindi mu kwiteza imbere ariko hari aho dushaka gushyira imbaraga kurusha ahandi”.

Yavuze ko hari n’ubundi buryo bafasha mwarimu mu kuzamuka mu mpamyabumenyi afite, bahereye ku bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye (A2).

Ikindi ni uko ngo guhera mu mwaka wa 2017, buri mwaka mwarimu ahabwa inyongera ya 10% ku mushahara.

Ku kibazo cy’abarimu baba bamaze igihe kinini mu kazi ariko bakwiyongera mu mpamyabumenyi bakoresha bagasabwa gukora umwaka w’igerageza kugira ngo bemererwe kuyihemberwaho, Mugenzi yavuze ko ibyo bizarebwaho mu gihe cyo kuvugurura sitati ya mwarimu.

Agira ati “Hari ibitekerezo birenga 2,000 maze kwakira bijyanye no kuvugurura iyi sitati ya mwarimu kandi bakomeze babitange, aha na ho turimo kuhatekereza kugira ngo uburambe amaze mu kazi ntibuteshwe agaciro kuko natwe twasanze harimo imbogamizi kandi ubuvugizi twarabutangiye, turizera ko buzatanga umusaruro”.

Na ho ku kijyanye no guhindurira umwarimu aho akorera, cyane ku bashyizwe mu myanya umwaka ushize, ubundi ngo itegeko riteganya ko abanza kumara umwaka mu kazi w’igeregezwa ndetse yanakorewe isuzumwa kugira ngo harebwe ko ashoboye. Mugenzi avuga ko ubuvugizi buzakomeza ariko itegeko risanzwe rigikurikizwa.

Uwo muyobozi avuga ko mu rwego rwo kongerera ubumenyi abarimu, ubu abarimu 293 bahawe inguzanyo na Leta zitazishyurwa, na we kugira ngo asoze ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twishimiye uburyo muhora mutuzirikana,tubasabye twivuya inyuma kudukorera ubuvugizi tugahemberwa diplome dufite A1 cg Ao kuko tuzimaranye imyaka irenga itatu kd tuzihembewe twarushaho kwiteza imbere no kurushahi kunoza umurimo wacu neza.murakoze

Muhorekazi beline yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ririya tegeko rigenga umwarimu rizavugururwe neza hitawe k,uburenganzira bwe kandi n,abayobozi(headteachers)hagaragazwe uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa amabwiriza kuko hari abarikoresha nabi ukagirango bo si abarezi

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Mutubarize minister w’uburezi impamvu Hari abarimu tumaze umwaka tutarabona ibirarane by’amezi yambere twigishije.nkanjye natangiye kwigisha mukwambere 2021 arko sindahembwa ukwambere n’ukwakabiri nanubu.

Rukundo Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Ibyo kongera 10/100 buri mwaka kuva 2017 ko turabizi!? Buri mwaka.......

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka