RDF yemereye abaturiye ikigo cya gisirikare cya Gabiro kwahiramo ubwatsi

Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, Imirenge yegereye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, bemerewe kwinjiramo bakahira ubwatsi bw’amatungo yabo hagamijwe kuyarinda impfu zikomoka ku kubura ubwatsi no kongera umukamo w’amata.

Abaturage bagiye kwahira nta kindi gikorwa bemerewe gukoreramo
Abaturage bagiye kwahira nta kindi gikorwa bemerewe gukoreramo

Igikorwa cyo kubemerera ku mugaragaro cyatangirijwe mu Karere ka Gatsibo, aho Umuyobozi wako, Gasana Richard, yavuze ko byaturutse ku busabe bw’abaturage kubera izuba ryinshi ryavuye by’umwihariko mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Munini.

Avuga ko nyuma y’uko Igisirikare cy’u Rwanda kibyemeye, hashyizweho inzira imwe abajya kwahira banyuramo binjiramo n’aho basohokera ndetse hanashyirwa imiti yica udukoko ku buryo batatwara indwara zifata amatungo.

Indi mpamvu hashyizweho inzira ngo ni no kugira ngo bamenye abinjiye ndetse hanamenyekane niba abinjiye bose basohotsemo.

Abava kwahira bashyirweho aho banyura mu muti wica udukoko kugira ngo amatungo yabo adahura n'indwara
Abava kwahira bashyirweho aho banyura mu muti wica udukoko kugira ngo amatungo yabo adahura n’indwara

Yasabye abajyamo kwirinda gukorerayo ibindi bikorwa binyuranye no kwahira nko gusenya cyangwa ibindi.

Ati “Ikibajyanyemo ni ukwahira nta kindi gikorwa kibajyanyemo, nta gutema ibiti cyangwa ibindi bikorwa biri hanze yo kwahira, abazafatirwa mu bindi bikorwa bazabiryozwa kuko bazaba babuza abandi amahirwe bahawe.”

Kayitesi Flora wo mu Mudugudu wa Nyamwiza wegeranye neza n’Ikigo cya gisirikare cya Gabiro, avuga ko yashimishijwe n’uko bahawe uburenganzira bwo kubonera amatungo yabo ubwatsi.

Yagize ati “Inka zari zimeze nabi ntabwo twari tukibona amata kuko zashonje kuko ahandi twabubonaga, ni mu mirima nabwo ari ntabwo. Ubu rero inka zigiye kongera zibeho neza.”

Hashyizweho uburyo bwo gusukura ibirenge kugira ngo abaje kwahira badatwara indwara
Hashyizweho uburyo bwo gusukura ibirenge kugira ngo abaje kwahira badatwara indwara

Undi mworozi wo mu Karere ka Kayonza, we avuga ko inka ze zari zatangiye gupfa kubera kubura icyo zirya ndetse n’izindi zikaba zari zitakibasha guhaguruka.

Avuga ko ahanini byatewe no kubura imvura hafi imyaka ibiri yose bityo kubona icyo bazigaburira bikaba byari ibibazo by’ingutu.

Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabatekerejeho n’ubw’Ingabo bwabonye akababaro kabo.

Yagize ati “Twari twarabuze ahantu inka twazirokorera kuko umwaka ushize imvura yaguye nabi, uyu mwaka nibwo igitangira kugwa, turashimira ubuyobozi bw’Ingabo, ubwa Intara n’ubw’Uturere ariko by’umwihariko Perezida wa Repubulika, baradutekerereza mu by’ukuri ni ababyeyi.”

Abinjira n'abasohoka bagomba kubimenyekanisha
Abinjira n’abasohoka bagomba kubimenyekanisha

Akomeza agira ati “Urebye turasa n’aho twatabawe n’ijuru kubera ko nta byiringiro ko hari inka n’imwe yarokoka ariko ubwo twabonye aya mahirwe inka zizabaho.”

Ubusanzwe nta muntu wari wemerewe kwinjira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, haba kwahira ubwatsi cyangwa gusenya inkwi ndetse n’ababifatirwagamo babihanirwaga.

Ntabwo Minisiteri y’Ingabo yigeze itangaza igihe abaturage bazamara bajya kwahiramo ubwatsi, ariko ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yatangaje ko yatangije gahunda yo gufasha aborozi bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ibemerera kwinjira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro kugira ngo bahire ubwatsi bw’amatungo yabo mu rwego rwo kongera umusaruro w’amata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka