RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru (Amafoto)

Mu muhango wayobowe na Minsitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo na Gen Jean Bosco Kazura.

General Jean Bosco Kazura yasezeweho mu cyubahiro mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
General Jean Bosco Kazura yasezeweho mu cyubahiro mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ni mu muhango wabaga ku nshuro ya 12 ubera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimuhurura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024.

Abasezeweho barimo abasirikare bari ku rwego rwa ba General, aba Ofisiye bakuru, abafite andi ma peti bagiye mu zabukuru ndetse n’abo amasezerano yabo y’akazi yarangiye nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza.

Uretse Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, wayoboye uyu muhango kandi Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh Muganga, abayobozi muri serivisi zitandukanye, abasirikare ku rwego rwa General ndetse n’ab’Ofisiye bakuru muri RDF.

Ni umuhango wabaga ku nshuro ya 12
Ni umuhango wabaga ku nshuro ya 12

Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye aba basirikare bose bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku ruhare bagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kugeza uyu munsi bakiri mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.

Minisitiri Marizamunda yabasabye ko no mu buzima bagiyemo bazakomeza kurangwa n’ubwitange nk’ubwo bagaraga mu gihe cyashize ndetse ko kandi basize urugero rwiza bazigirwaho n’abasirikare bakiri bato.

Minsitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda
Minsitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda

Ati: “Ndabashishikariza gukomeza ubwitange nk’ubwo mwerekanye mu myaka yashize. Abasirikare ba RDF bakiri bato babungukiyeho ubumenyi babafatiyeho urugero, kandi nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Mu ijambo rye, Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen MUbarakh Muganga, yashimangiye ko iyi ari intambwe idasanzwe mu buzima iganisha ku musozo urugendo rurerure rw’umwuga wabo, bikaba ndetse n’ibintu by’agaciro ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen MUbarakh Muganga
Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen MUbarakh Muganga

Ati: “Inyuma ya buri kimwe cyagezweho mu mateka yacu harimo ubwitange bwanyu no kwiyemeza gusohoza inshingano mu rugendo rwo kurengera igihugu cyacu. Mwakoreye igihugu cyacu ku rwego rwo hejuru mugihesha n’icyubahiro."

Yakomeje agira ati, "Mukwiye kwishimira uruhare rwanyu ku mahoro n’umutekano Igihugu gifite uyu munsi. Musize umurage utangaje, atari mu gusohoza inshingano zanyu ahubwo mu kubaka RDF nk’urwego rukomeye kandi rwubashwe."

Brig Gen John Bagabo, wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’Ikirenga RDF ku bw’ubuyobozi bwe mu myaka itambutse, avuga ko kuva no mu rugamba rwo kubohora Igihugu, Perezida atahwemye gushimangira akamaro k’imyitwarire myiza bigirira akamaro Igihugu ndetse bikabatandukanya n’abandi.

Brig Gen John Bagabo, wavuze mu izina ry'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Brig Gen John Bagabo, wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yakomeje avuga ko ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru abazakomeza kuzirikana ayo mahame ksni ko aho bagiye bazakomeza guharanira kurinda ibyo barwaniye mu myaka yatambutse.

Ati: “Aya mahame twarayagumanye kandi akomeje kuyobora ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye gukomereza mu nkeragutabara, twishimiye cyane gusezerwa mu cyubahiro. Turasaba abayobozi bacu bahari uyu munsi kugeza ubutumwa bwacu ku Mugaba mukuru w’Ikirenga, ko dushimangira kwiyemeza bitajegajega gukorera no kurinda ibyo twarwaniye mu myaka yashize."

Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda
Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda

Brig Gen Bagabo yasoje avuga ko biteguye kuzakomeza gushyigikira RDF mu bikorwa byabo biri imbere.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kandi sezeye bahawe icyemezo cy’ishimwe mu rwego rwo kubashimira imirimo ihambaye bakoreye igisirikare cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwarakoze ngabo zurwanda. Mwakoze ibikomeye igihugu kugera kuri byinshi. Muruhuke mu mube mu miryango yanyu. Turabakunda
Imana ibahaze uburame, mugire abasigaye inama yo kuba intwari.
Asante

Theo yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Niko ubuzima bwacu buteye.Habaho kuvuka,gukura no gusaza.Nta n’umwe wacika iyo process.Icyangombwa ni ukwitwara neza mu buzima,wirinda ikibi cyose: Kwiba,ruswa,kwica,kunyereza,gushurashura,gusinda,etc...
Bituma abantu bagukunda,ndetse n’imana ikazaguhemba kuzabaho iteka mu bwami bwayo.

kirenga yanditse ku itariki ya: 31-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka