RDC yarenze umurongo utukura, u Rwanda rwirinda kugira icyo rukora - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarenze umurongo utukura ubwo yafashaga umutwe w’inyeshyamba wa FDRL, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda no kwica abaturage.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa gatatu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, avuga ko guverinoma ya RDC yahaye intwaro zigezweho umutwe w’inyeshyamba wa (FDLR), ukorera mu burasirazuba bwa RDC, byose mu ntumbero yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni.

Perezida Kagame yagize ati “FDLR yarashe ku butaka bw’u Rwanda hamwe na BM-21s (irasa ibisasu bya roketi byinshi), nta handi bashoboraga kubikura uretse kubihabwa na guverinoma ya DRC.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo RDC yarenze umurongo utukura, u Rwanda kugeza ubu rwifashe rukirinda kugira icyo rukora.

Ati “Twubaha ubusugire bwa RDC, ariko natwe dufite ubusugire bw’ubutaka bwo kurinda. Ntabwo dukeneye ubutumire ubwo ari bwo bwose bwo kubikora”.

Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibyo by’ubushotoranyi bishobora gutuma u Rwanda rufata umwanzuro ukomeye mu byagisirikare.

U Rwanda rwakomeje gushinjwa kuba rushyigikira umutwe wa M23 binyuze mu bayobozi ba RDC ubwabo, ndetse na raporo zitandukanye haba iyakozwe n’itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye, Amerika, ndetse n’Ubumwe bw’Uburayi.

Gusa u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibyo birego, rukagaragaza ko nta nyungu rufite mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ndetse ko iki gihugu cy’abaturanyi kirengagiza nkana imvano y’ibibazo by’umutekano muke byacyugarije. Ndetse rukagaragariza amahanga ko RDC irimo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDRL.

Perezida Kagame yavuze ko abona umutwe wa FDLR na FARDC, ari ingabo zimwe uretse kuba zitandukanye ku mazina.

Ati “Guverinoma ya Congo ntabwo iha intwaro FDLR gusa, barakorana cyane bya hafi, n’ubwo rimwe na rimwe FDLR ikora ku giti cyayo”.

Yakomeje gushimangira ko u Rwanda rudaha M23 intwaro, avuga ko uyu mutwe udakeneye ubwo bufasha bw’u Rwanda kuko ufite intwaro zihagije, wagiye wambura ingabo za Congo, FARDC bahanganye.

Ati “M23 yakusanyije intwaro nyinshi yambuye ingabo za Leta. Bambuwe intwaro nyinshi kurusha izo umuntu uwo ari we wese ashobora guha M23.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubwo yatangazaga ko u Rwanda rwifuza ko impunzi z’abanyekongo zafashwa gusubira mu gihugu cyazo, bitari umukino wa politiki nk’uko bamwe babyakiriye.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yari mu muhango wo gutora Perezida wa Sena, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo imyaka irenga 20, nyamara rugakomeza gushinjwa guteza umutekano muke muri icyo gihugu.

Yagize ati “Dufite impunzi zatutse muri RDC, zimaze hano imyaka irenga 20. Sinifuza ko u Rwanda rukomeza kwikorera uyu mutwaro, rukomeza guharabikwa no gushinjwa buri munsi.”

Ati “Ni byo cyane, ntabwo tuzirukana impunzi z’Abanye-Congo ziri hano. Icyo nashakaga kugaragaza abatekereza ko u Rwanda ari ikibazo, mutware izo mpunzi muzisubize muri Congo. Bazatotezwa cyangwa babareke bicwe. Bakeneye rero kubanza kureba ibindi bibazo birimo imvugo z’urwango muri RDC zituma izo mpunzi ziyongera.”

Mu myaka 20 ishize, ibihugu by’iburengerazuba bimaze guha ubuhungiro impunzi zigera ku 9000 zari mu Rwanda, ariko izo mpunzi 9000 zasimbuwe n’izindi nshya.

Perezida Kagame ati “Niba bazi akaga izo mpunzi zifite, M23 nta mpamvu ifatika ifite yo kubarinda?”

Yakomeje avuga ko FDLR icyo ishaka ari ugukurikirana izo mpunzi ikazisanga mu Rwanda ikazicana n’Abanyarwanda, ati “Kandi biteze ko u Rwanda ruzicara ntirugire icyo rukora, ntabwo bizabaho!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka