RDC yahagaritse Jeto ku Banyarwanda bajya mu Mujyi wa Goma

Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.

Abantu bari benshi ku mupaka bangiwe kwambuka
Abantu bari benshi ku mupaka bangiwe kwambuka

Abanyarwanda benshi bari basanzwe bakoresha indangamuntu mu kwambukiranya imipaka ubu ntibemerewe kwambuka haba ku mupaka munini n’umupaka muto.

Ku mupaka munini abantu barambuka nubwo imirongo yagabanutse, ariko na bwo abantu ntibubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo nk’uko amabwiriza abisaba, ahubwo barakegerana.

Mu ijambo Perezida wa Repuburika ya Demukarasi ya Kongo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yaraye atangaje kuri televiziyo y’igihugu, yatangaje ingamba nshya kubera icyorezo cya Coronavirus izwi nka COVID-19.

Muri izo ngamba harimo ko kuva tariki ya 20 Werurwe 2020, indege n’amato biva mu bihugu birimo icyorezo cya COVID-19 bihagaritswe uretse ibyikoreye imizigo n’ibindi byahawe uburenganzira butuma byinjira.

Yatangaje ko abagenzi bose bagera ku mipaka y’igihugu batanga umwirondoro w’amakuru n’ingendo zabo, gukaraba intoki no gupimwa umuriro, kandi abantu baketswe bagashyirwa mu kato iminsi 14.

Yasabye inzego zishinzwe imipaka kugenzura cyane abantu binjira mu gihugu, asaba abantu mu gihugu kugabanya ingendo birinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Ku birebana no guhura kw’abantu benshi, haba mu birori n’inama ngo ntibagomba kurenza abantu 20, asaba ko amashuri na kaminuza n’amateraniro bihagarara ibyumweru bine kuva tariki ya 19 Werurwe.

Perezida wa Repuburika ya Demukarasi ya Kongo yahagaritse imikino muri sitade n’ahandi hahurira abantu benshi nk’utubyiniro, utubari, resitora n’aho kunywera icyayi kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Hahagaritswe ikiriyo, ahateranira abantu benshi, ndetse no gushyingura nta bantu benshi bagomba kwitabira, kandi Leta yishingira kwishyura ibizami byose kubantu bapimwa COVID-19.

Leta ya Kongo yafashe izi ngamba nyuma y’uko abarwaye COVID-19 bavuye ku bantu barindwi bakaba 14, tariki ya 18 Werurwe 2020 kandi benshi biboneka ko bagiye binjira bavuye ku mugabane w’u Burayi.

Abanyarwanda benshi bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma bahise bahagarika ingendo, icyakora ufite laiser passé na passport kandi afite ikibazo cyihutirwa baramureka agatambuka.

Kigali Today ubwo yageraga ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, yasanzwe abantu benshi bateranye babujijwe kwambuka kuko Congo yashyizeho igenzura rikomeye mu kwirinda COVID-19.

Mu Mujyi wa Gisenyi ahantu henshi hashyizweho amazi yo gukaraba, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Icyakora ariko hari abantu batarabyitabira cyane, keretse ahashyizweho umuntu ubabwiriza gukaraba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka