RDB yatangaje ko u Rwanda rwavuguruye amasezerano hagati yarwo na Arsenal

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko cyavuguruye amasezerano u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ubuyobozi bwa RDB bwagize buti "Nyuma y’imyaka itatu u Rwanda rutangiye ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binyuze muri ‘Visit Rwanda’, kuri ubu impande zombi zatangaje ko amasezerano y’imikoranire yongerewe".

U Rwanda muri 2018 binyuze muri RDB, yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe y’umupira w’amaguru, Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

U Rwanda rwahisemo kuba umuterankunga w’iyi kipe y’ikimenyabose, ariko na yo igafasha u Rwanda kurwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aho abakinnyi b’iyi kipe bambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Amasezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19, yarangiye muri Gicurasi 2021.

RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17%, ni ukuvuga ko wageze kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

RDB igaragaza ko abasura u Rwanda baturutse i Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko ni abaturutse mu Bwongereza.

RDB igaragaza ko kongera amasezerano n’ikipe ya Arsenal byitezweho kuzatanga umusaruro ugereranyije n’intambwe yari imaze kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka