RDB yatangaje ko Resitora zikorera mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo zitemerewe gukora

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 igafata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 harimo no gushyira uduce tumwe muri Guma mu Rugo, Resitora zitegura amafunguro atwarwa n’abakiriya cyangwa kuyabashyira bitemewe.

Ubuyobozi bwa RDB bubisobanuye mu gihe ibice byashyizwe muri Guma mu Rugo serivisi zose zasabwe guhagarara izindi zigakorerwa mu rugo uretse serivisi z’ubuzima no gucuruza ibiribwa mu masoko.

RDB itangaza ko gutanga ibiryo muri Resitora no kubihavana bibujijwe mu bice biri muri Guma mu rugo nk’Umujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Ni ingamba zizatangira kubahirizwa guhera tariki ya 17 Nyakanga kugeza 26 Nyakanga 2021.

RDB yasabye za hoteli gucumbikira abakozi bazo aho zikorera kugira ngo babashe gufasha abazigana banagabanye ingendo za buri munsi. Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo zasabwe kubagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.

Ba mukerarugendo mpuzamahanga bagenda mu gihugu bahawe ikaze, kandi bazoroherezwa mu ngendo no gufashwa kwirinda icyorezo cya Covid-19 harimo gufashwa kubona hoteli zibacumbikira, ibikorwa byo gusura, ingendo n’izindi serivisi zikenerwa na ba mukerarugendo.

RDB yatangaje ko ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu batemerewe, ingendo zabo zikaba zizasubukurwa nyuma ya Guma mu Rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka