RDB yahawe umuyobozi mushya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Jean-Guy Afrika mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Umuyobozi mushya asimbuye Francis Gatare wari muri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2023, ubu akaba aherutse kugirwa umujyanama wihariye mu biro bya Perezida wa Repuburika.
Kugeza aho agiriwe umuyobozi wa RDB, Africa yari umwe mu bayobozi bakuru muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Na mbere y’aho yakoze mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, ndetse na mbere y’aho, yakoreye igihugu mu mirimo itandukanye, harimo no kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yampayinka sha keretse arukundi bigenze naho ndabona nubwo haza uturutse mu ijuru sinziko ikibazo kirimo cyacyemuka nsanga noneho biteye kwibaza