RDB ishobora gufungura andi mashami mu Gihugu no hanze yacyo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangije umushinga w’itegeko rizemerera uru rwego kugira imikorere yihariye, irushoboza gufata imyanzuro ikomeye ku giti cyarwo.

Abadepite bakurikiye ibisobanuro ku cyifuzo cya RDB
Abadepite bakurikiye ibisobanuro ku cyifuzo cya RDB

Ibikubiye muri uwo mushinga w’itegeko byamurikiwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 29 Kamena 2023. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko hakenewe impinduka mu itegeko rigenga uru rwego, kugira ngo rubashe gusohoza neza inshingano rufite.

Akamanzi yavuze ko uburyo inzego z’ubuyobozi za RDB zubatse bikwiye guhinduka, kugira ngo babashe gusohoza inshingano zagutse ndetse n’Inama y’Ubutegetsi igahabwa ubushobozi n’uburenganzira, bwo gukora impinduka muri uru rwego zijyanye no guhangana n’imbogamizi ziboneka, uko ibijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi bihinduka.

Iby’ingenzi uyu mushinga uteganya guhindura no kongera mu itegeko rigenga RDB, harimo kugira iki kigo ‘Urwego rwihariye’, nk’uko kuri bimwe mu bigo bihuje sitati na RDB bimeze.

Akamanzi yagize ati “Ikigamijwe ni uguha RDB sitati iyifasha guhangana n’imbogamizi ihura nazo, zikabangamira ubushobozi n’imbaraga zayo mu gusohoza nshingano ifite”.

Ubusanzwe, urwego rwahawe inshingano rushobora guhabwa sitati yihariye nk’uko biteganywa cyane cyane n’Igika cya gatanu, cy’Ingingo ya 139 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Uyu mushinga w’itegeko usaba Inteko Ishinga Amategeko guha RDB sitati yihariye, ugomba no kubanza guca muri ‘Primature’ ukemezwa nk’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Nanone kandi uyu mushinga w’itegeko uteganya guha Inama y’Ubutegetsi ya RDB ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’amashami n’imishahara, hamwe n’izindi nyungu zigenewe abakozi.

Akamanzi yavuze ko ibyo biterwa n’uko Inama y’Ubutegetsi idafite uburyo bworoshye, bwo guha akazi abantu bakora imirimo imwe n’imwe no kugirana ibiganiro ku mishinga ikomeye n’abahugukiwe ibintu runaka, kuko badashobora kubahembera kuri sitati isanzwe y’itangwa ry’imishahara muri RDB.

Ati “Iyo bigeze ku masezerano yihariye n’ibigo binini nka NBA, Trace TV na Time Magazine dushaka kugirana imikoranire, dusanga tubakeneye kuruta uko badukeneye bityo bakeneye gusonerwa bimwe mu bisabwa, kandi batanyuranyije n’amategeko ya Leta ”.

Bijyanye n’umujyo Leta y’u Rwanda irimo wo kuzamura ubucuruzi n’ishoramari RDB irifuza kureka gukorera gusa ku kicaro gikuru ahubwo igafungura amashami hanze ya Kigali no hanze y’u Rwanda bibaye ngombwa.

Itegeko rigenga RDB ubu ntirigaragaza urwego rufite ububasha bwo kwemerera iki kigo kuba cyakwimurira ikicaro gikuru aho ari ho hose mu gihugu.

Akamanzi yagize ati “Rero ni ngombwa kugaragaza urwego rufite ubwo bubasha. Kubera iyo mpamvu, turasaba ko bigomba kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri”.

Kuri iyi ngingo yo kwimura ibiro cyangwa gufungura andi mashami, RDB yasabye ko byazashyirwa mu bubasha bw’abagize Inama y’Ubutegetsi y’uru rwego, kuko itegeko bagenderaho ubu ritabibemerera. Gusa, ibi byazanyuzwa mu iteka rya Minisitiri w’Intebe rizashyirwaho.

Uyu mushinga w’itegeko watowe woherezwa muri komite y’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo usuzumwe mbere yo kwemezwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka