RD Congo yemeye kurekura abasirikare b’u Rwanda yashimuse

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye ko abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za RDC barekurwa bagasubizwa u Rwanda.

Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi
Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi

Perezida Tshisekedi abyemeye nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Angola, João Lourenço tariki ya 31 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Luanda.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi bitangaza ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Bigira biti "Abakuru b’ibihugu baganiriye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse bareba uruhare rwa Angola mu guhuza u Rwanda na RDC."

Ibiganiro bya RDC n’u Rwanda bibaye nyuma y’ibindi biganiro byabaye binyuze kuri telefone, biyobowe na Perezida Macky Sall wa Senegal, waganiriye na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.

Itangazamakuru ryo muri Angola, rivuga ko harimo gutegurwa ibiganiro bizahuza Perezida Kagame na Tshisekedi."

Mu biganiro byahuje Perezida Tshisekedi na Perezida wa Angola Lourenço, Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za RDC.

Abasirikare babiri bashimuswe n’Ingabo za RDC na FDLR tariki 23 Gicurasi 2022, ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwali Gad, aho bari ku burinzi ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ishimuta rikurikira ibisasu Ingabo za RDC zarashe mu Rwanda mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi bikomeretsa abaturage ndetse bisenya amazu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbx byaba byiza badusubije abasirikare bacu

Lambert Tuyishime yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka