RCS yemeje imfashanyigisho igenewe imfungwa n’abagororwa bitegura gusubira mu miryango

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwemeje imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kugorora no kwigisha abafunzwe bitegura kuzasubira mu miryango yabo.

RCS yemeje imfashanyigisho igenewe imfungwa n'abagororwa bitegura gusubira mu miryango
RCS yemeje imfashanyigisho igenewe imfungwa n’abagororwa bitegura gusubira mu miryango

Ni imfashanyigisho yemejwe ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, ikaba yarateguwe kugira ngo ifashe mu gukemura imbogamizi zikiboneka mu gutegura no gusubiza mu buzima busanzwe imfungwa n’abagororwa, cyane cyane abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imfungwa cyangwa umugororwa urangije amasomo akubiye muri iyi mfashanyigisho, azaba afite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bumufasha gukora umwuga wamubeshaho igihe asubiye mu buzima busanzwe, aho azaba afite kandi ubumenyi mu kuyobora amarangamutima ye, no kumenya guhangana n’ihungabana yahura naryo ryose.

Iyi mfashanyigisho nta cyiciro cy’imfungwa n’abagororwa runaka izibandaho, kuko iteganyirijwe bose bari hafi kurangiza ibihano byabo, bakazajya bayihugurirwamo mu gihe kingana n’amezi atandatu, kugira ngo uwahuguwe abe amaze kumenya no gusobanukirwa amasomo yateganyirijwe.

Umuyobozi w’umuryango uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi, ishami ry’u Rwanda, Frank Kayitare, avuga ko impamvu bahisemo gutegura imfashanyigisho ari ukugira ngo imfungwa n’abagororwa bafungiwe muri gereza zitandukanye mu Rwanda bagororwe kimwe, bahuriye ku makuru ashobora kubafasha mu gihe basohotse basubiye mu muryango, kandi ko ibikubiye mu mfashanyigisho yateguwe bizatanga igisubizo.

Ati “Ibikubiye muri iyi mfashanyigisho, ibyinshi ni ibintu byari bisanzwe bikorwa, ariko bigakorwa mu buryo budahurijwe hamwe. Icyo twakoze ni ukugira ngo ibyo bikorwa bisanzwe bihari byiza ariko bitatanye tubishyire mu mfashanyigisho imwe”.

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko byabanjirijwe n’ubushakashatsi, habajijwe abari muri gereza uyu munsi, abafunguwe basubiye mu muryango nyarwanda n’abandi mu nzego za Leta, kugira ngo tumenye igikenewe, bityo umuntu naba agiye kugororwa, nagaruka mu muryango abe afite ikintu gifatika mu byahindutse mu myitwarire ye”.

Yves Seziregeya, umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu ishuri ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (LPD), avuga ko imfashanyigisho yateguwe kugira ngo ifashe imfungwa n’abagororwa bashobore kwakira ubuzima barimo.

Ati “Imfashanyigisho yateguwe kugira ngo ifashe abantu barimo kugororwa kwakira ubuzima barimo, ndetse no kugira ngo banategurwe gusohoka, kuko murabizi iyo tubonye bariya bantu bambaye iriya myenda akenshi tubacira urubanza ngo ni abanyabyaha. Iyo shusho sosiyete imufiteho urumva ni icyasha, icyo gihe ni ukwigisha ari we na sosiyete kugira ngo nayigarukamo bamenye uko bamwakira”.

Bishop John Rucyahana avuga ko iyi mfashanyigisho nta kabuza izafasha imfungwa, abagororwa n'ababakurikirana
Bishop John Rucyahana avuga ko iyi mfashanyigisho nta kabuza izafasha imfungwa, abagororwa n’ababakurikirana

Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, avuga ko imfashanyigisho itagenewe abakoze Jenoside yakorewe Abatusti gusa.

Ati “Iriya mfashanyigisho ntabwo iribufashe abagororwa gusa, natwe ababakurikirana izadufasha mu buryo bwo kubafasha neza, kandi ntabwo ari abakoze Jenoside gusa, kuko ntawe ikumira ahubwo yakira abantu bose, ukurikije uko iteye”.

Umuyobozi wa RCS, CG Juvenal Marizamunda, avuga ko n’ubwo kugororwa bisanzwe bikorwa muri za gereza, ariko hari ibikorwa bafite bisa nk’aho biri ku murongo umwe n’ibindi gereza zidahuza.

Ati “Hari ibikorwa dufite bisa nk’aho biri ku murongo umwe nka za TVET, ariko ibi bindi byo guhindura umuntu imyumvire yinjiranye muri gereza, kumwigisha uburere mboneragihugu, kumwigisha uburyo yakwitwara afunguwe, kumwereka ko gukora ibyaha ntacyo bimaze bakwiye kujya ku murongo, kuba Umunyarwanda muzima, byakorwaga mu buryo butari bumwe”.

CG Juvenal Marizamunda
CG Juvenal Marizamunda

Akomeza agira ati “Iyi mfashanyigisho icyo ije kuduha, ni ukuvuga ngo umuntu wese uzaba agiye kugira uruhare mu kugorora, azaba afite umurongo ngenderwaho, agenderaho. Ibyo utegura, ibyo wigisha uvuga uti mfite aho mvoma, ndimo no kureba neza ko ibiteganyije aribyo ndibukurikize”.

Ubuyobozi bwa RCS bukaba buvuga ko bwatangiye urugendo rwo gushyira mu bikorwa iyo mfashanyigisho, kuko igomba gushyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ndetse hakanategurwa neza aho bazigishirizwa.

Mu Rwanda hari gereza 13, zirimo 7 z’abagabo n’ebyiri z’abagore, izindi 3 zifite igice cy’abagabo n’icy’abagore, hamwe n’indi y’abana iba mu Karere ka Nyagatare, ziyongeraho inkambi 2 z’abantu bakora imirimo nsimburagifungo, zikaba zifungiyemo imfungwa n’abagororwa barenga gato ibihumbi 80, barimo abagore 5,500 bahwanye na 7%.

Yves Seziregeya
Yves Seziregeya
CG Juvenal Marizamunda aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
CG Juvenal Marizamunda aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka