RCS yagaragaje impamvu gusura imfungwa n’abagororwa byasubitswe

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), butangaza ko kubera gutera imiti ya Malaria n’amahugurwa ku ibarura, gusura imfungwa n’abagororwa bisubitswe.

Kuva tariki ya 20 kugera 27 Kamena 2022, ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa muri gereza zose zo mu Rwanda byahagaritswe, kubera ko hazaba ibikorwa by’isuku n’isukura harimo gutera imiti yica imibu itera Malaria, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahabona.

Indi mpamvu itangwa na RCS, ni uko muri iyo minsi hari ubukangurambaga ku bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku ibarura rusange ry’abaturage.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yahamirije Kigali Today ko abafite impamvu zihutirwa bashobora gufashwa, babisabye ubuyobozi bukuru bw’urwo rwego.

Yagize ati "Mu itangazo birimo ko serivisi muri gereza zizakomeza gutangwa, abafite ikibazo ubuyobozi bukuru buzabafasha."

SSP Pelly Akomeza yizeza abunganira ababuranyi ko bazakomeza kwakirwa, kuko RCS ifite uko bakorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka